00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Batatu batawe muri yombi binjiza forode z’inzoga

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 13 October 2012 saa 02:15
Yasuwe :

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwinjiza amacupa 640 y’inzoga izwi ku izina rya Africa Gin.
Ku itarki ya 12 Ukwakira 2012, Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyarugenge yafatiye mu murenge wa Muhima imodoka ifite purake RAA 908K itwaye amapaki 78 (amacupa 640) y’inzoga ya African Gin yinjijwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Izo nzoga zafashwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (…)

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwinjiza amacupa 640 y’inzoga izwi ku izina rya Africa Gin.

Ku itarki ya 12 Ukwakira 2012, Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyarugenge yafatiye mu murenge wa Muhima imodoka ifite purake RAA 908K itwaye amapaki 78 (amacupa 640) y’inzoga ya African Gin yinjijwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Izo nzoga zafashwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice.

Abantu batatu bafashwe, ni uwitwa Anthere Sinatumwe w’imyaka 45, umushoferi w’iyo modoka utabashije kumenywa izina na Alexis Murengerantwari w’imyaka 48 y’amavuko, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima.

Amakuru dukesha Polisi y’Igihugu avuga ko ibi bicuruzwa byinjijwe ku buryo butemewe n’amategeko, byazanywe mu modoka ebyiri.

Umwe mu bapolisi bakoze igenzura atangaza ko babonye abantu barimo bahererekanya udupaki tw’iyi nzoga iruhande rw’ubwiherero buri hafi aho.

Yongeyeho ko bagiye gushyikiriza ibicuruzwa byafashwe ishami rya polisi rikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, rishinzwe kurwanya ibicuruzwa bya magendu n’ibyaha bifitanye isano na byo, kugira ngo ba nyir’ibicuruzwa batange imisoro.

Polisi ikaba ikomeje gukora iperereza mu gushaka nyir’ibi bicuruzwa byafashwe.

African Gin akaba ni ikinyobwa gisindisha gikorwa hakoreshejwe amavuta y’amamesa n’ibigori.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages