Nubwo abantu biganjemo urubyiruko bakunze kuvuga ko babuze imirimo abenshi bikanabaviramo guhagarika amashuri, Habimana Jean Paul w’imyaka 26 utuye mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko zimwe mu mpamvu zibitera ari uko urubyiruko rwinshi rudakora imirimo imwe n’imwe ruvuga ko igayitsel; nyamara we ngo gucuruza injugu biramutunze kandi byamugejeje kuri byinshi birimo ubu yitegura kujya kwiga muri kaminuza.
Habimana avuga ko igikoresho gikora injugu yakiguze amafaranga ibihumbi 50, kikaba gikoresha umuriro w’ibihumbi 14 ku kwezi. Ibigori akoramo injugu abigura ku mafaranga 500 ku kilo akacyungukaho 1500, ku buryo ngo buri kwezi yunguka amafaranga ibihumbi 20.
Ubu bucuruzi ngo bwamufashije kutagira uwo ategaho amaboko ngo amufashe, bikaba kandi ngo byaratumye abasha gusubira kwiga ubu akaba azatangira kaminuza muri Nzeri 2013 abifashijwemo n’ubucuruwi bwe.
Asoza abwira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukunda gukora no kwihangira imirimo hatabayeho kugira icyo umuntu atekereza ko atakora kuko ari byo bizabateza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO