00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Ikimpoteri cy’Agakinjiro cyamubereye ibitaro

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 11 October 2012 saa 02:07
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 28 Sibobugingo Emmanuel, arwariye mu kimpoteri giherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita mu Gakinjiro.
Ni ho aryama amanywa n’ijoro no mu gihe agize icyo abona cyo kurya ni ho akirira.
Uyu musore uvuka mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yatangarije IGIHE ko amaze imyaka irenga ibiri arwaye indwara abaganga bamubwiye ko ari kanseri y’ukuguru.
Sibobugingo avuga ko ari impfubyi, akaba nta bundi bufasha afite kuburyo yavurwa. (…)

Umusore w’imyaka 28 Sibobugingo Emmanuel, arwariye mu kimpoteri giherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita mu Gakinjiro.

Ni ho aryama amanywa n’ijoro no mu gihe agize icyo abona cyo kurya ni ho akirira.

Uyu musore uvuka mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yatangarije IGIHE ko amaze imyaka irenga ibiri arwaye indwara abaganga bamubwiye ko ari kanseri y’ukuguru.

Sibobugingo avuga ko ari impfubyi, akaba nta bundi bufasha afite kuburyo yavurwa. Ati “ndifuza ko ubuyobozi bwangoboka nkavanwa kuri iki kimpoteri, nkanavuzwa. Nta muryango ngira ni jye wasigaye mu bana 11 twavukanaga.”

Nsabimana J Paul, umwe mu bakora akazi ko kwegeranya ibishingwe no kubipakira mu makamyo abyimura abivana kuri icyo kimpoteri, avuga ko kuba arwariye kuri iki kimpoteri abakozi bagenzi be [Nsabimana] nta bushobozi bafite bwo kumufasha, ubuzima bw’uyu musore ngo bikaba bibababaza.

Nsabimana akomeza agira ati “hashize amezi agera kuri atatu ubwo twamuhekaga tukamugeza ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge, abayobozi batubwiye ko bamwakiriye kandi bazamufasha; ntituzi uburyo yagarutse aha.”
Umurwayi ubwe nta byinshi atangaza kuko uko yashakaga kudusubiza ku byo tumubajije ikiniga cyamubuzaga kuvuga.

Twashatse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge ngo atubwire icyo nk’ubuyobozi bateganyiriza uyu muturage, ariko ntiyahita agira icyo adutangariza ako kanya, adusaba kuza kongera kumubaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages