Imvura ikaze ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2012, mu mujyi wa Kigali yangije ibintu byinshi, by’umwihariko mu karere ka Nyarugenge hasambutse amazu atabarika harimo n’ivuriro ryitwa Dufatanye, inahitana umugore umwe mu gace ka Nyakabanda.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasuraga iri vuriro riherereye aho bita kuri Tapi i Nyamirambo, yasanze nta mubare munini w’abarwayi bahari, kuko imirimo yari yimirijwe imbere ari ukuvugurura amazu yari yasambutse no gutunganya inzu muri rusange.
Iyi mvura yaguye mu masaha y’igicamunsi yasambuye ibyumba bibiri birwariramo abarwayi, ubwiherero, aho basuzumira abarwayi, inzu iraramo ushinzwe umutekano kuri iki kigonderabuzima.
Guillaume Masunzu, Umuforomo kuri iri vuriro yatangarije IGIHE ko ku bw’amahirwe nta murwayi iyi mpanuka yasanzemo, kuko na babiri bari basigaye baharwariye, iyi mvura yaguye bari basezerewe. Ati ”Imvura yaguye duhari ariko twagize amahirwe iki kibazo kibaho hatarimo abantu barimo za selumu, imvura yaraguye tubona igisenge cyose kiragurutse kigwa muri Kaburimbo, turashima Imana ko twavuyemo amahoro”.
Masunzu yongeyeho ko babonye igisenge kimaze kuguruka amazi agatangira kwinjira mu nzu, ku ikubitiro babanje guhungishiriza amakarito y’imiti, amamashini bakoresha n’ibindi bikoresho bishobora kwangirika babirunda mu cyumba basuzumiramo (Laboratory), hanyuma bakomeza kurwana no gukoropa amazi ariko ntibyabakundiye ko bahungisha ibitanda n’amamatora by’abarwayi kuko byo byarangiritse.
Yongeyeho ko kuri ubu nta mibare y’ibyangiritse nyayo bari babona kuko bakirimo kubaka, kandi bakora uko bashoboye kose ngo iyi mirimo irangire vuba nibura ku cyumweru bazatangire gufasha abarwayi.
Guillaume Masunzu ariko arahakana ko uku gusambuka ntaho bihuriye no kuba igisenge cyari gishaje, kuko ngo hari hashize igihe gito bavuguruye inzu yose, asanga ahubwo byaratewe nyinshi yari ivanze n’umuyaga ukomeye.
























TANGA IGITEKEREZO