00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Mu ngengo y’imari umwaka utaha buri rugo ruzatunga telefoni

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 June 2012 saa 05:24
Yasuwe :

Ubwo hemezwaga ingengo y’imari izakoreshwa n’Akarere ka Nyarugenge mu mwaka utaha, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisabe Fideke yibukije ko mu mwaka wa 2012-2013 ugomba kurangira muri buri mudugudu mu Mujyi wa Kigali hari ahantu abaturage bashobora kurebera tereviziyo mu buryo bwo kunoza itangazamukuru ku baturage, kandi muri buri rugo hakazaba hari telefoni.
Ingengo y’imari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge yateraniye muri Hotel Milles Colline kuri uyu wa Gatandatu (…)

Ubwo hemezwaga ingengo y’imari izakoreshwa n’Akarere ka Nyarugenge mu mwaka utaha, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisabe Fideke yibukije ko mu mwaka wa 2012-2013 ugomba kurangira muri buri mudugudu mu Mujyi wa Kigali hari ahantu abaturage bashobora kurebera tereviziyo mu buryo bwo kunoza itangazamukuru ku baturage, kandi muri buri rugo hakazaba hari telefoni.

Umuyobozi wa Komisiyo y'ubukungu

Ingengo y’imari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge yateraniye muri Hotel Milles Colline kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2012 ni miliyari zisaga cumin a zirindwi z’Amanyarwanda (17,016,363,822) . Muri aya miliyari 6,300,288,019 azava mu misoro n’ amahoro.

Muri iyo ngengo y’imari hazakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’bikorwa remezo, hubakwa imihanda mu Mirenge ya Nyarugenge, Gitega, Kigali, Nyamirambo, Mageragere na Kanyinya, Akarere kandi kazatanga inkunga mu kubaka imihanda ya kaburimbo, hakanakorwa inyigo zijyanye no gusana za ruhurura mu Mirenge ya Kimisagara, Nyakabanda na Muhima. Site z’Imidugudu zizakomeza gutunganywa kandi zishyirwemo amazi n’umuriro mu buryo bwo gufasha abazahatura.

Mu burezi hazubakwa ibyumba by’amashuri, ubwiherero n’amacumbi y’abarimu. Hazakorwa ibikorwa bitandukanye mu miyoborere myiza ahazarangizwa inyubako y’Umurenge wa Gitega hagatangira n’imirimo yo kubaka inyubako y’Umurenge wa Nyakabanda.

Amakoperative y’urubyiruko n’abagore azaterwa inkunga mu kuzamura ibikorwa byabo. Imibereho myiza y’abaturage izakomeza kwitabwaho hubakirwa abacitse ku icumu batishoboye badafite aho kuba, inzego zitandukanye z’abatishoboye zizakomeza gufashwa cyane cyane bafashwa kwishyirahamwe kugira ngo nabo bashobore gushaka ibyabateza imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigari Ndayisaba Fidéle yagaragaje ko igikorwa cyo kwemeza ingengo y’imali ari igikorwa gikomeye kuko aricyo kigenga ubuzima bw’urwego iyo ngengo y’imari ireba yibukije ko mu byemezo byatowe harimo ko nta yandi mafaranga agomba gukoreshwa atagaragara mu ngengo y’imari ibyo bikaba biri mubituma idahindurwa uko abantu biboneye bisaba ko batekereza neza ibyo biteguye ntibahindagure ibyo bashaka umunsi kuwundi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimye ko Ingengo y’iimari hari ibikorwa yateganyije cyane cyane mu bikorwa remezo no kunoza imiturire , gushakira abakozi b’utugali uburyo bwo gukora bakanongererwa imishahara kugira ngo bashobore kugera ku nshingano zabo.

Abagize Inama Njyanama

Abitabiriye icyo gikorwa bakaba bashimye uko iyi ngengo y’imari iteguye kandi ngo usanga ibikorwa bizibandwaho ari ibifitiye abaturage akamaro. Iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 imaze kwemezwa izatangirana n’itariki ya mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 2012 kugeza kuwa 30 Kamena 2013.

Ni inkuru ya Serugendo Jean de Dieu Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages