Mukanyirigira Angelique w’imyaka 27, yatawe muri yombi ku wa 16 mu Mujyi wa Kigali akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda angana na 5 545 000 mu iduka aho yinjiye yigize umuguzi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, Mukanyirigira w’abana bane, yatawe muri yombi mu gace gakorerwamo ubucuruzi kazwi nka Quartier Matheus. Joseline Uwera, nyir’iduka ryibwemo, avuga ko Mukanyirigira n’undi mugore witwa Gentille Dusabimana binjiye mu iduka bigize abakiliya basanzwe, umwe muri bo akurura isakoshi ya Uwera bahita basohoka Uwera adasobanukiwe.
Uwera yongeraho ko yamenye ko yibwe ari uko mugenzi we ucururiza mu iduka ryegeranye n’irye yinjiye iwe akamubwira ko abonye abagore babiri basohokanye isakoshi isa n’iye.
Ni bwo abantu bahise babakurikira babafatira hafi y’inyubako yitwa Centenary House, ako kanya Mukanyirigira akaba ngo yari yahise agurira mugenzi we itike y’urugendo akigendera, nyuma ahakana avuga ko yari wenyine.
Mukanyirigira, ucumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima yakomeje guhakana ubufatanyacyaha na Dusabimana, nyamara avuga ko ari we wamuhaye iyo sakoshi atari azi ikirimo.
Supt Albert N. Gakara uyobora Polisi mu gace ko hagati yavuze ko aba bagore bakunze gukoresha amayeri nk’aya biba abantu cyane cyane bibanda ku bagore. Yongeraho ko bombi bazwiho ubujura na magendu.



















TANGA IGITEKEREZO