Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Nzeri, umukobwa witwa Noela Hitimana w’imyaka 17 yafatiwe ku Gitikinyoni mu Murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge, afite udupfunyika 1800 tw’urumogi.
Inkuru dukesha urubuga rwa polisi ivuga ko uyu mukobwa yafatanywe uru rumogi ruhishe mu gikapu cye. Uyu mukobwa yavaga mu ntara y’u Burengerazuba arushyiriye uwagombaga kurugura.
Nyuma y’ifatwa rye, Hitimana asobanura ko yahawe igikapu na mwenewabo, amwohereje k’uwitwa Ayabagabo Faustin w’imyaka 35 .
Uyu Ayabagabo arabihakana akavuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose afitemo. Hitimana yemeza ko yahawe igikapu na mwenewabo amubwira kugishyikiriza Ayabagabo. Akemeza ko ariko atigeze amenya igihishwemo. Ayabagabo arabihakana ariko akavuga ko uyu mukobwa yari yaje kumusura gusa.
Abakekwaho iki cyaha, bose bacumbikiwe ku cyicaro cya polisi ya Nyamirambo mu gihe iperereza rigikomeza.
Insipegiteri wa Polisi Marcel Kalisa yagize ati “ tuzi twese ingaruka mbi zigera ku rubyiruko iyo bishoye mu biyobyabwenge no kubicuruza, biteye agahinda kubona abana bato binjira muri ubu bucuruzi buteye ubwoba babyinjijwe n’abantu bakuru, mu gihe aribo bagakwiye kubarebngera”.
Intara y’u Burengerazuba, ikomeje gutungwa agatoki nk’inzira inyuzwamo ikiyobyabwenge cy’urumogi ruturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Polisi iracyarwana no guca iyi nzira biturukamo ndetse n’abaturage bakomeje gukangurirwa gufatanya nayo mu guhashya abacuruza ibiyobyabwenge bibangamiye ubukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO