Mu karere ka Nyarugenge, umugore yafashwe ashaka guha polisi ruswa kugira ngo umugabo we arekurwe, nk’uko byatangajwe kuri iyi tariki ya 15 Nyakanga 2012.
Uyu Niyomufasha Claudine w’imyaka 28, yafashwe ashaka guha polisi amafaranga 50,000, kugirango umugabo we, Eric Mazimpaka w’imyaka 35 arekurwe.
Nkuko tubikesha urubuga rwa polisi, Eric Mazimpaka yari afungiye kuri station ya polisi ya Nyamirambo, azira ibiyobyabwenge yari aherutse gufatanwa bizwi ku izina rya mugo (heroine).
Nkuko urubuga rwa polisi rukomeza rubivuga, Niyomufasha amaze kumenya ko umugabo we bamufatanye ibiyobybwenge, yohereje umwana w’umuhungu ku mu polisi ukurikirana imanza, amusaba kwemera amafaranga akarekura umugabo we. Uwo mupolisi yemeye guhura na Niyomufasha, ariko amuhaye amafaranga ahita amufata.
Ubwo Niyomufasha yatangaga amafaranga ngo umugabo we arekurwe, yari mu Kagari ka Rwezamenyo, Umurenge wa Nyamirambo, ari naho yafatiwe.
Polisi kandi ivuga ko atari ubwa mbere Mazimpaka afatanwa iki kiyobyabwenge bita mugo.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Theos Badege araburira abibwirako bashobora guha polisi ruswa ko babyibagirwa. Yagize ati: “Muri polisi y’Igihugu twashyizeho gahunda yo guca ruswa nta mbabazi, ariko na n’ubu hari abatarabona ko guha ruswa polisi birimo ubuswa”
Niyomufasha araregwa gushaka kwicisha amategeko umwe mu bashinzwe kuyashyiraho no kuyabungabunga, bityo rero icyo cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 na 5.



















TANGA IGITEKEREZO