Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga, saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu n’itanu z’umugoroba, umusore witwa Emmanuel umenyerewe ku izina rya Manudi, ntiyashoboye kumvikana na Sebuja, Umuhinde witwa Iran, bituma ubwo bamanukaga berekeza ku ngazi zo hasi, we ahitamo kunyura iya bugufi asimbuka igorofa. Ibi byabereye hafi ya SULFO ahamenyerewe kugurirwa inkweto aho bita ku Muteremuko.
Nk’uko twabitangarijwe n’abari hafi aho bari bakurikiye ibyahaberaga hafi yabo, ngo Manudi yaje ku kazi yagasomyeho, ni bwo atangiye kuvugana nabi na Sebuja, kuko we ngo atemeraga kumukoresha yasinze. Ubwo ngo yahisemo guhamagara Polisi, ihageze ikibazo igikemura mu mahoro ku buryo bashobora kuba bari basohotse bagiye.
Nyamusore ubwo ngo we yanze gukomezanya nabo aba yuriye ku ibaraza, akigeza amaguru yose hanze yaryo, ku igorofa ya mbere, ahita asimbuka abanza imbavu hasi, aba ararabye.
Hahise hitabazwa Inkeragutabara, bamwerekeza iyo kwa muganga agihumeka.
Abasanzwe bazi imibanire ya Manudi na Iran, badutangarije ko nta kindi kibazo bari bazi kiba hagati yabo, kuko ngo bamaranye igihe kirenga imyaka itanu amukorera akazi ko mu rugo. Muri iyo myaka bamaranye ngo bigeze gutandukana ariko Iran asubira gushaka Manudi iwabo amugarura ku kazi.



















TANGA IGITEKEREZO