Kuwa kabiri tariki ya 4 Nzeri 2012 Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu, Inzego z’Umutekano, Abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, batangije ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2013 mu Karere ka Nyaruguru, abaturage bamenyereye kwita ‘Ikungira’.
Icyo gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Rukore, Umudugudu wa Remera, aho abaturage bakanguriwe gahunda yo gukomeza guhuza ubuta, guhinga igihingwa kimwe batoranije kiberanye n’ako gace,na gahunda ya ‘Nkunganire’, ibi kandi bigaherekezwa na gahunda yo kwihutira gutura mu midugudu kubatarabikora no gutanga umusanzu wabo w’ubwisungane mu kwivuza.
Abaturage basabwe gukomeza kurangwa n’umwete baharanira ibibateza imbere. Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’umuhango wo kumurikira abaturage umuyobozi mushya w’uwo murenge, kuko hari hashize igihe uyu murenge utagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Uyu murenge watangirijwemo iki gikorwa, ni umurenge umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru, ukaba ugizwe n’utugari 4, imidugudu 25, zone 117, Abaturage 20,101, ingo 4099, Ubuso bungana na kirometero kare 55,9, abaturage b’uwo murenge bakaba batunzwe n’ubuhinzi ku kigero cya 98% .
Niragire Marie Claire ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyaruguru



















TANGA IGITEKEREZO