Bamwe mu baturage bahejejwe inyuma n’amateka batuye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, n’uwa na Rusenge, bemeza ko bagabweho igitero n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira uwa Kane Ukwakira 2012, ariko ubuyobozi bukaba bukomeje guhakana iki gitero kimaze ukwezi kigabwe kuri abo baturage, bivugwa ko hakomeretse abagera kuri 17, harimo abakomeretse mu buryo bukomeye.
Nk’uko abaturage ubwabo babivuga, Nyirabayazana w’icyo gitero ni iyibwa ry’umucuruzi witwa Hakizimana ukorera muri ako gace, nyuma y’aho baburiye irengero ry’ibicuruzwa byari byibwe, ngo ni bwo abantu bigiriye inama yo kujya gutera iyo midugudu y’Abasigajwe inyuma n’amateka iri muri Raranzige, Kibayi na Kimwamagana mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho no muri Nyamugari, Umurenge wa Rusenge, hombi ho mu karere ka Nyaruguru.
Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru wigereye aho ibyo byabereye, avuga ko we ubwe yiboneye n’amaso abatemwe harimo n’abakomeretse mu buryo bukomeye, kuko abateye bari bitwaje imihoro, impiri n’ibindi bikoresho by’ubugizi bwa nabi, basaka urugo ku rundi.
Umwe mu bakomeretse waganiriye n’urubuga ireme.net yagize ati ”Twebwe nk’Abasangwabutaka ni ukuri tuba twahinze umushyitsi; urazi kugira ngo ugabweho igitero cya nijoro utazi aho giturutse, utazi uko bigenze! Mbese natwe byatubereye ibiza.”
Undi na we yagize ati “Baraje bafata abakecuru bagakubita, bafata abana bafata abasore bose bagakubita nta n’umwe basigaje.”
Mu gihe abakomerekejwe bakivuza, baracyasaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa, kuko ngo badafite ukibakurikiranira kitarazimangatanywa burundu.
Ubuyobozi se burabivugaho iki?
Umuyobozi w’Umurenge wa Kibeho, Ntarindwa George, we avuga ko ibyabaye atari ibitero nk’uko bivugwa n’aba baturage, ahubwo ko ari umucuruzi wibwe hanyuma agakeka ko ibicuruzwa bye byaba byibwe na bamwe mu batuye aho, dore ko ngo hari n’abasore babiri bari basanzwe bakekaho ubujura. Ibyo gukomereka bw’abantu 17 byo yahakanye ko atari byo ko ahubwo hakomeretse umuntu umwe gusa na bwo ngo yakomeretse ubwo yahungaga yiruka.
N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi, mu gihe gishize yari yatangaje ko byabaye koko, ariko Abasigajwe inyuma n’amateka bihagararaho barabarwanya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru na bwo ntibusobanya n’ubw’Umurenge, kuko buhakana bwivuye inyuma ko nta gitero cyagabwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yabitangarije IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ugushyingo 2012, ngo umucuruzi witwa Hakizimana yaribwe na we akeka umwe mu batuye uwo mudugudu ko ari we wamwibye bajya gusakayo. Ngo hakomeretse umuntu umwe ariko mu buryo budakanganye kuburyo uwo mucuruzi yahanwe ndetse akiyunga n’abo yari yateye kuko yabikoze mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muyobozi kandi avuga ko nta gikuba cyacitse ku batuye muri ako gace kabarurwamo umubare munini w’Abasigajwe inyuma n’amateka.



















TANGA IGITEKEREZO