00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarutarama: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’abaturage

Yanditswe na

James HABIMANA

Kuya 29 July 2012 saa 07:21
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu mu kagari ka Nyarutarama ho mu karere ka Gasabo, nyuma y’umuganda rusange w’abaturage , ibyari inama rusange byahindutse nk’imyigaragambyo nyuma y’uko abaturage batishimiye ikurwaho ry’umuyobozi w’umudugudu wa Kangondo II.
Izi mpaka zatangiye ubwo abatuye uyu mudugudu wa Kangondo II, bamenyeshwaga imyanzuro y’ikurwaho rya Murara Etienne bitoreye ngo abayobore, mu gihe icyo azira cyitasobanurwaga ndetse n’umuturage ugize icyo abaza ku ikurwaho ry’uyu muyobozi agahita (…)

Kuri uyu wa Gatandatu mu kagari ka Nyarutarama ho mu karere ka Gasabo, nyuma y’umuganda rusange w’abaturage , ibyari inama rusange byahindutse nk’imyigaragambyo nyuma y’uko abaturage batishimiye ikurwaho ry’umuyobozi w’umudugudu wa Kangondo II.

Izi mpaka zatangiye ubwo abatuye uyu mudugudu wa Kangondo II, bamenyeshwaga imyanzuro y’ikurwaho rya Murara Etienne bitoreye ngo abayobore, mu gihe icyo azira cyitasobanurwaga ndetse n’umuturage ugize icyo abaza ku ikurwaho ry’uyu muyobozi agahita ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Bamwe mu baturage bivovoteraga ikurwaho rya MURARA Etienne bavuga ko bakwiye kumenyeshwa impamvu y’ikurwaho rye kuko ngo no mu gihe cyose amaze abayobora nta kosa bamuziho.

Aba baturage batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akagari kabo ka Nyarutarama, bavuga ko bari bishimiye uyu mukuru w’umudugudu bitoreye bakemeza ko ikurwaho rye rishingiye ku kibazo cya Ruswa ikomeje kumunga aka kagari.

Umwe muri aba baturage waganiriye na IGIHE, yagize ati “ Ntabwo byumvikana ukuntu ubuyobozi bw’akagari bwaza kudukuriraho umuyobozi twitoreye tutamenyeshejwe impamvu y’ikurwaho rye mu gihe nta kosa tumuziho ”.

Umwe mu bagize komite nyobozi y’umurenge wa Remera, nawe avuga ko ikibazo cya Murara gifite aho gihuriye na ruswa yakwa mu gihe cyo kubaka amazu ku buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imyubakire mu mujyi wa Kigali, nyamara aba bayobozi b’akagari nyuma yo guhabwa ruswa bakaba bemerera abaturage kubaka nta byangombwa bahawe.

Uyu muyobozi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Uku kutumvikana kw’abaturage n’ubuyobozi bw’akagali ka Nyarutarama si ubw’uyu munsi gusa kuko intandaro y’iki kibazo yaturutse ku gushaka gusenya inzu y’uwitwa Byaruhanga Oscar, yubatswe imbere y’akagari ka Nyarutarama bivugwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali yaba yarakiriye ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugira ngo iyo nzu yubakwe ariko byamara kumenyekana agafata icyemezo cyo gukuraho uyu mukuru w’umudugudu wa Kangondo II utaramushyigikiye muri aya makosa ”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarutarama Sibomana Selemani we avuga ko ikurwaho ry’Umuyobozi w’umudugudu wa Kangondo II rishingiye ku makosa yaba yarakoze, nyamara ntiyigeze ashyira ahagaragara ayo makosa.

Ibi bije nyuma yaho mucyumweru gishize, havutse ikibazo cy’umuturage witwa Byaruhanga Oscar wari ugiye gusenyerwa inzu n’ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abaturage bemezaga ko ubuyobozi bw’akagari aribwo bwamwemereye kubaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages