00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyiragasigwa Francoise yafatanywe urumogi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 January 2013 saa 06:27
Yasuwe :

Kuri Station ya Police ya Muhoza hafungiye umugore witwa Nyiragasigwa Francoise w’imyaka 33 y’amavuko wafatiwe mu Mujyi wa Musanze, akekwaho gutwara udupfunyika tw’urumogi 1115 yari akuye I Rubavu atujyanye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru Supt Francis Gahima avuga ko Polisi y’ Igihugu yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ifatanyije n’abaturage.
Uyu Nyiragasigwa Francoise ukekwaho gutunda no gucuruza urumogi , akomoka mu Kagari ka (…)

Kuri Station ya Police ya Muhoza hafungiye umugore witwa Nyiragasigwa Francoise w’imyaka 33 y’amavuko wafatiwe mu Mujyi wa Musanze, akekwaho gutwara udupfunyika tw’urumogi 1115 yari akuye I Rubavu atujyanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru Supt Francis Gahima avuga ko Polisi y’ Igihugu yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ifatanyije n’abaturage.

Uyu Nyiragasigwa Francoise ukekwaho gutunda no gucuruza urumogi , akomoka mu Kagari ka Nyamirambo, mu Murenge wa Kanama ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba . Nkuko abyivugira ngo yafatanywe urwo rumogi arwambariyeho muri Colan. Avuga kandi ko yari aruvanye I Rubavu arujyanye mu mujyi wa Kigali aho yari azahembwa amafaranga ibihumbi 5000.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru Supt Francis Gahima ahamya ko Polisi y’ igihugu yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kubera ingamba zihamye zafashwe.

Tubabwire ko gutunda, kubika ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge ibi ari icyaha gihanwa n’amategeko mu gihugu cy’u Rwanda. Uhamwe n’iki cyaha akaba ahanishwa gufungwa kuva ku mwaka kugeza ku myaka 3 ndetse no gutanga ihazabu kuva ku 50,000 kugeza 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Orinfor

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages