Nyuma y’ibiza byahungabanyije akarere ka Rubavu, Croix-Rouge y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ibiza ari nako ifasha abatishoboye kubaka imisarane.
Mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bamaze kubakira abatishoboye imisarane 16 bakaba kandi bakomeje gukangurira abatuye kariya karere kurwanya ibiza bikunze kukibasira.
DushimeDyrckx, prezida wa Croix-Rouge mu karere ka Rubavu asobanura ko barimo gufasha abaturage bahuye n’ibiza. Yavuze ko bahisemo abababaye kurusha abandi 16. Yakomeje asobanura ko mu rwego rwo kwirinda ibiza harimo no kurwanya inzara akaba ari yo mpamvu harimo guterwa imboga. Yakomeje ashishikariza abaturage gukangukira umurimo kuko inzara nayo ari ikiza gihitana benshi iyo cyaje, yavuze ko ari ngombwa kubyitaho kubera ko bari mu karere kashegeshwe n’ibiza by’imyuzure.
Ndimubanzi Faustin, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyundo arashima Croix-Rouge y’u Rwanda kubera ko buri gihe iba iya mbere mu kuza kubafasha.
Jaru Jean Népomuscène, umwe mu bagenerwabikorwa yishimiye inkunga yagiye ahabwa na Croix-Rouge y’u Rwanda, yishimiye ko yaje kubatabara nyuma y’ibiza none ikaba ikomeje kubafasha bashakisha uko bakwirinda ibiza. Avuga kandi ko yamuhaye ihene, nyuma y’aho irabyara aragurisha akuramo inka. Mu buhamya atanga yivugira ko abona agenda atera imbere kandi byose akaba abikesha ihene yahawe.
Nkusi Jean Bosco, umukorerabushake ushinzwe kurwanya ibiza waturutse ku rwego rw’igihugu, yakanguriye abaturage kwirinda ibiza ababwira ko hagiye hakorwa amakarita yerekana ibiza biri mu karere bityo abantu bakabona uko bajya babyirinda. Yasobanuye amoko y’ibiza agaruka cyane ku bikunda kuboneka mu karere ka Rubavu. Yavuze iruka ry’ibirunga, imitingito,isuri, imyuzure n’ inkangu.
Kuri buri bwoko bw’icyiza yagiye asobanura uko wakirinda cyangwa uko wakwitwara igihe cyakugwiririye. Ku bijyanye n’iruka ry’ibirunga yasobanuye ko hari ibimenyetso byashyizweho hirya no hino mu karere ka Rubavu ahakunze guhurira abantu benshi bikaba bisobanurira abaturage ibihe uko byifashe. Ibara ry’icyatsi rivuga ko nta kibazo gihari, umuhondo ukavuga ko ikirunga gishobora kuruka ariko bitari vuba, icyo gihe abaturage bakomeza imirimo yabo nta bwoba. Ibara rya oranji (orange) rivuga ko ibimenyetso by’uko ikirunga cyaruka bikomeza kwiyongera ikirunga kikaba gishobora kuruka. Ni ukuvuga ko icyo gihe abaturage baba bagomba kwitegura kuva muri ako karere. Iyo herekanwa ibara ritukura ni ukuvuga ko ikirunga kiba kiri hafi kuruka bivuga ko icyo gihe abaturage baba bagomba gutega amatwi radiyo bagakurikiza inama z’abayobozi ku byerekeranye no guhunga.
Ku bijyanye n’imyuzure, inkangu n’isuri isanzwe NKUSI yavuze ko bigomba kwirindwa haterwa ibiti aho bitari banabungabungwa ibihari, ubundi hakarwanywa isuri muri rusange hacukurwa imirwanyasuri hanakorwa amaterasi.
Mukandekezi Françoise avuga ko ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya byaje bimusenyera umusarani icyo kikaba cyari ikibazo kimubangamiye ku buryo nyuma yari afite ubwoba ko nyuma y’ikiza cy’umwuzure bari bagiye guhura n’icy’indwara ziterwa n’umwanda. Yagize ati “Imana ishimwe Croix-Rouge y’u Rwanda iratugobotse iturinze izo ndwara zashoboraga kutumara”.
Nyuma ya biriya biza abaturage bafashijwe n’abakorerabushake ba Croix- Rouge y’u Rwanda bahagurukiye kugira isuku no guhashya imirire mibi bahinga imboga.
Igikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda ibiza cyari cyahuje n’ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu murenge wa Nyundo. Bwana Paul Bizimana ukuriye serivisi y’urubyiruko muri Croix-Rouge y’u Rwanda akaba yaraboneyeho gusaba urwo rubyiruko kuba intumwa muri bagenzi babo ndetse n’aho batuye.



















TANGA IGITEKEREZO