Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2013 ku Munsi Mpuzamahanga w’Indimi Kavukire, Umushinga Kamusi ukorera muri Amerika watangaje ku mugaragaro itangizwa ry’inkoranyamagambo (dictionary) y’ikinyarwanda ishamikiye kuri uyu mushinga wiswe “Global Online Living Dictionary (KAMUSI GOLD)” ihuriza hamwe inkoranyamagambo z’indimi zigera kuri makumyabiri.
Nyuma yo gukora inkoranyamagambo y’Igiswayire n’Icyongereza, ubu Umushinga Kamusi ugeze ku ntera yo kongera izindi ndimi ku rubuga rwawo rwa ‘internet’ aho ikinyarwanda kiza ku isonga mu ndimi zigiye kwitabwaho by’umwihariko.
Uyu mushinga watangiriye muri Kaminuza ya Yale mu Kuboza 1994 utangijwe na na Dr Martin Benjamin, bigera ubwo uba Umuryango utegamiye kuri Leta mu 2007. Ubu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Batangiye bakora inkoranyamagambo iri ku murongo wa ‘internet’ (www.kamusi.org) isobanura Igiswayire mu Cyongereza, ubu bakaba barongereyeho Ikinyarwanda n’izindi ndimi.
Bitewe n’uruhare bamwe mu Banyarwanda b’impuguke mu by’indimi bagize mu iterambere ry’uyu mushinga wa Kamusi, byatumye Ikinyarwanda kiba mu ndimi zihutiwe kongerwa kuri Kamusi kuko ari rumwe mu ndimi ‘Bantu’ ruvugwa n’abantu benshi, u Rwanda rukaba ari igihugu gishishikariye gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (ICT).
Iyi nkoranyamagambo igaragara kuri ‘internet’, bikaba byakorohereza ushaka kuyigeraho kuyibona bimworoheye kandi ku buntu. Mu gice gikurikiraho hateganyijwe ko yazashobora no gukoreshwa umuntu yifashishije telefoni igendanwa, cyangwa mudasobwa zo mu biganza (tablets).
Mu bagize uruhare ngo iyi nkoranya itangizwe barimo Prof Rugege Geoffrey wigishaga muri Kaminuza ya Leta ya Grambling muri Amerika nyuma akaza no kuyobora Inama y’Igihugu ishinzwe uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, Ibulaimu Kakoma wigishaga muri Kaminuza ya Ilinoyi (Illinois) muri Amerika, Habumuremyi Emmanuel umaze imyaka 15 afite umushinga w’Inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’Icyongereza izatangazwa mbere y’impera za 2013 akaba n’umunonosozi w’inkoranya ya Kinyarwand.net yakozwe na Dr Rowan Saymour na we bafatanyije mu gufasha umushinga wa Kamusi kubona amagambo anoze y’ikinyarwanda, hamwe n’itsinda ryose rikorana n’aba ba nyuma kuri kinyarwanda.net.
Ikoranabuhanga ryakoreshejwe mugukora iyi nkoranya rizashingirwaho mu gukora isesengurandimi ku rwego ruhanitse, ritume abantu bashobora gusemura inyandiko zabo z’ikinyarwanda mu zindi ndimi. Itangiye ikoze mu buryo bw’inkoranyamagambo y’ururimi rumwe, igerageza gutanga uburyo bwinshi ijambo rishobora gushakirwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga; kandi buberanye n’uyikoresha usanga butarakoreshwaho ku nkoranya ziriho z’ikinyarwanda. Nyuma buri jambo rihuzwa n’iryo bifite igisobanuro kimwe mu nkoranya y’urundi rurimi, bikayigira inkoranya y’ururimi rumwe ku ruhande rumwe n’inkoranya mpuzandimi ku rundi ruhande aho abo mu zindi ndimi bashobora kubona ibisobanuro by’ikinyarwanda nk’uko n’ukoresha ikinyarwanda abona ibisobanuro muri izo ndimi kandi akabibonera ahantu hamwe.
Abari muri uyu mushinga bemeza ko kuba ikoranabuhanga rigenda risakara hirya no hino ku isi bifasha mu buryo benshi babona ubushobozi bwo gusoma iyi nkoranyamagambo bazayisangaho itandukaniro n’izindi, kuko gushaka ijambo rimwe ry’ikinyarwanda bizajya biguha ubushobozi bwo kurisobanukirwa mu kinyarwanda ukanahabwa ibisobanuro byaryo mu ndimi zindi makumyabiri ziri mu mushinga wa Kamusi.
Iyi nkoranya ije yiyongera ku zisanzweho zanditswe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cya IRST, iya Padiri Irene Jacob, iya Porofeseri Rugege Geoffrey, iya Porofeseri Niyomugabo wo muri KIE, n’izindi nkoranya zitandukanye abantu benshi bagenda bandika.
Zimwe mu ndimi ziri hamwe n’ikinyarwanda muri Kamusi GOLD ni Luganda, Setswana, Ekegusii, Ikiyapani, Pulaar, Songhay, Igifaransa, Icyarabu, Igiporutigali n’izindi. Akavugiriro k’iyi nkoranya ni “Every Word, Everywhere”, bishatse kuvuga ngo “Buri jambo, aho ari ho hose.”
Iyi nkoranya ifunguriwe buri wese kuba yatanga umusanzu we mu kuyongerera amagambo, kunonosora ayashyizwemo no gutanga inama. Mu gihe ijambo usanze ribura ushobora kuryongeraho. Muri ubu buryo buri Munyarwanda ashobora gutuma iyi nkoranya ibera umuntu wese ushaka kuyikoresha.
Abakoze iyi porogaramu bose bakomoka muri Afurika mu bihugu bya Ghana, Uganda, Misiri, Kenya, Tanzania na Afurika y’Epfo. Ni umushinga wavukiye muri Afurika, ukaba ugenda ukwirakwira hirya no hino kandi ukaba ugenda wakirwa neza.
























TANGA IGITEKEREZO