00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’inkongi y’umuriro, La Classe igiye gufungura imiryango

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 11 September 2012 saa 02:21
Yasuwe :

Hashize ukwezi kurenga inkongi y’umuriro yibasiye inyubako z’amazu y’imbere ya BCR, ahakoreraga Pharmavie, inzu y’urubyiniro na Reso Bar la Classe. Havuzwe byinshi ngo ubu harafunzwe burundu, abandi ngo n’iyo hatafungwa ntawe uzabasha kwikura mu gihombo cy’inkongi. Twasubiye aho ayo mazu yahiriye ngo tumenye niba hari ikizongera kuhakorerwa cyangwa niba harahise hafungwa burundu. La Classe yo yiyemeje gufungura bundi bushya guhera kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeri. Tuganira n’abashinzwe (…)

Hashize ukwezi kurenga inkongi y’umuriro yibasiye inyubako z’amazu y’imbere ya BCR, ahakoreraga Pharmavie, inzu y’urubyiniro na Reso Bar la Classe. Havuzwe byinshi ngo ubu harafunzwe burundu, abandi ngo n’iyo hatafungwa ntawe uzabasha kwikura mu gihombo cy’inkongi.

Twasubiye aho ayo mazu yahiriye ngo tumenye niba hari ikizongera kuhakorerwa cyangwa niba harahise hafungwa burundu. La Classe yo yiyemeje gufungura bundi bushya guhera kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeri.

Tuganira n’abashinzwe “La Classe” badutangarije ko inkongi y’umuriro yo kuwa 3 Kanama 2012 yabakomye mu nkokora ikabatera igihombo kinini, kibarirwa mu gaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga. Bimwe mu byangiritse ni ibikoresho binyuranye, ibicuruzwa byangirika byari biri mu mafrigo, stock yose yarahiye irakongoka, igihombo kinyuranye ku bakiliya bose bakijijwe n’amaguru ari nta n’umwe wishyuye, hakaba na ba rusahuriramunduru bateruye ibikoresho bimwe na bimwe.

Ibi ariko ngo ntibyabaciye intege kuko amahirwe bagize ari uko hahiye igice kimwe, nyuma y’isanwa Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba bwarabemereye gusubukura ibikorwa byabo.

Madamu Kirenzi Rosine ushinzwe ubucuruzi muri La Classe yatangarije IGIHE ko iyi nkongi itazabasubiza inyuma ahubwo ko babonye umwanya wo kwisuganya ngo serivisi zabo zizabe zinoze kandi ari nziza kurusha mbere.

N’ubwo Pharmavie nk’imwe mu nzu zahangirikiye itarafungura imiryango, La Classe yo izafungura bundi bushya kuva kuri uyu wa kane, serivisi zose bagiraga zigatangwa nta kibuzemo.

Ku bijyanye n’ibyaba byarateye iyi nkongi, abashinzwe la Classe bavuga ko nta zindi mpungenge babifiteho kuko inzego zibishinzwe zabigenzuye na EWSA ikaba ivuga ko nta mpungenge z’ikibazo cyaterwa n’amashanyarazi ziriho ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages