Rwigema Petero Céléstin wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma akaza guhunga ariko akaba yari aherutse guhunguka, kuri ubu ari ku rutonde rw’abantu 18 batanzweho abakandida mu kwiyamamariza guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2011, Rwigema Pierre Céléstin yatangaje ko agarutse mu Rwanda ngo afatanye n’abandi kurwubaka. Icyo gihe Rwigema yabwiye abanyamakuru ko icyatumye afata iy’ikirere agahunga ari uko hari amakuru y’ibinyoma yamugezeho ko ashoborwa gufungwa. Bamwe mu bamubwiraga ibi bihuha harimo ngo Gérard Gahima wahoze ari Umushinjacyaha wa Repubulika kuri ubu nawe wahunze igihugu.
Rwigema kandi ubwo yagarukaga mu Rwanda, yashimangiye ko mu myaka hafi 11 yari amaze muri Amerika, yakurikiranaga ibivugwa mu binyamakuru ndetse n’amaraporo y’Umuryango w’Abibumbye, aho ngo yasanze u Rwanda rwarakataje cyane mu majyambere, agahita afata umwanzuro wo kuza gufatanya n’abandi kurwubaka.
Rwigema kandi icyo gihe yasabye imbabazi z’amagambo atari meza yavuze ku Rwanda ubwo yari mu buhungiro ariko ngo akaba afite impamvu yamuteye kuyavuga, ndetse akaba asaba imbabazi z’imvugo itari nziza yakoresheje anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ko icyamuteye gukoresha amagambo avuga nabi ubutegetsi, ari uko yari azi ko aribwo bwari inyuma y’ibibazo yagize nyuma akaza gusanga atari byo. Ikindi ngo ni uko yatahutse mu Rwanda nta w’umushyizeho agahato. Yagize ati: "Niteguye gukora icyo bazansabwa cyose".
Rwigema ari kuri uru rutonde rw’abahatanira kuba abadepide muri iyi Nteko, agendeye ku itike y’ishyaka rya FPR Inkotanyi, akaba ari kumwe n’abandi barindwi batanzwe n’iryo shyaka, n’andi mashyaka yayisunze FPR ariyo PSR, PDC, UDPR, PPC na PDI. Abandi bahatanira iyo myanya harimo Bazivamo Christophe, Harelimana Abdul Karim ndetse na Mugorenejo Patricie Hajabakiga.
Abandi bashya batanzwe n’Umuryango wa RPF twavuga; Laetitia Nkunda; Anne Gahongayire; Jennifer Wibabara na Agnès Mukabacongo.
Abahatanira imyanya batanzwe n’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa kwa muntu PL, harimo Nyamuganza Bernard na Nyiramirimo Odette, naho Ishyaka PSD rizahagararirwa na Musangabatware Clement, Muhongayire Jacqueline.
Ku bazahagararira urubyiruko harimo Ndikuryayo Straton uzahatana na Umurungi Cynthia.
Nyirahabineza Valerie wigeze kuba muri iyi Nteko Ishinga Amategeko azahatana na Niwemfura Aquiline ku mwanya w’abazahagararira abagore muri iyi nteko, naho ku babana n’ubumuga Dr .Ndahiro James azahatana n’uwitwa Tumusiime Sharon.
Biteganyijweko amatora yo guhitamo icyenda muri aba 18 aba kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2012. Rwigema wahoze mu ishyaka rya MDR ryaje guseswa, naramuka atowe araba yongeye kugaruka muri politiki y’u Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 11 yari yarakuyemo ake karenge.


















TANGA IGITEKEREZO