00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gutemwa n’umugore we amaze gutangwaho asaga ibihumbi magana atanu ngo avuzwe

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 December 2012 saa 11:03
Yasuwe :

Ntibisanzwe bimenyerewe kumva iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagabo mu bihugu byinshi bya Afurika, ariko ibi ni inkuru y’impamo kuri Venuste Nsengiyumva, w’imyaka 40, ufite abana batanu umaze gutangwaho amafaranga asaga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000Rwf) kubera kwivuza ibikomere yatewe no gutemwa n’umugore we.
Aganira na IGIHE, Nsengimana usanzwe utuye mu Ntara y’i Burasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo, Akagari k’Akaziba, Umudugudu wa Kabeza, avuga (…)

Ntibisanzwe bimenyerewe kumva iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagabo mu bihugu byinshi bya Afurika, ariko ibi ni inkuru y’impamo kuri Venuste Nsengiyumva, w’imyaka 40, ufite abana batanu umaze gutangwaho amafaranga asaga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000Rwf) kubera kwivuza ibikomere yatewe no gutemwa n’umugore we.

Aganira na IGIHE, Nsengimana usanzwe utuye mu Ntara y’i Burasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo, Akagari k’Akaziba, Umudugudu wa Kabeza, avuga ko yatemwe n’umugore we muri uyu mwaka mu mezi atandatu ashize.

Avuga ko umugore we yari asanzwe ari umunyangeso mbi, ko yari umusinzi cyane ndetse akanaba umusambanyi mu bandi bagabo. Avuga ko iyo umugore we yabaga yanyoye yakundaga kumubwira ko najya akomeza kumubwira imyitwarire ye mibi azamutema, nyamara Nsengimana ngo akabifata nk’ibikino.

Nsengimana ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwamufashije kwivuza bubinyujije mu Muryango ARAMA wabinyujije mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) agatangirwa aya mafaranga yose kugira ngo abashe kuvuzwa no kwitabwaho.

Soma ubuhamya bw’uko yatemwe n’uko yaje kuvuzwa

“Hari ku tariki ya 26 Kamena uyu mwaka, bitewe n’uko twari dusanzwe dufitanye akabazo k’inzoga, umugore wanjye yakundaga kunywa cyane, ariko numvaga byari byararangiye. Muri iyo minsi rero we yari yarabifashe nabi ariko njyewe numvaga ko byari byararangiye, uwo munsi antema ho nta n’ubwo yari yanyoye.

Hari saa sita z’ijoro, ubwo nari ndyamye nsinziriye umugore wanjye araza anca inyuma, ahita ankubita umuhoro wa mbere, ankubita n’uwa kabiri mba nshigukiye hejuru ndabyutse. Mu gihe nicaye ku gitanda ntarasobanukirwa n’ibimbayeho aba yongeye abanguye umuhoro nanjye mpita nkinga akaboko, yahise agatema mbura intege zo kurwana na we, arantema no mu ijosi hose angira intere.

Ubwo mu tubaraga duke yantemaga ntera induru, we ahita atoroka ariruka ansiga aho ndi indembe mvirirana umubiri wose. Numvaga amaraso agiye kunshiramo ndatekereza nti ‘ninguma hano aranshiramo kandi abantu ntibari bumenye uko byagenze’ nuko ndihangana ndasohoka nterera induru hanze abaturanyi barantabara.

Icyo gihe nta kintu na kimwe nabashaga kumva, usibye umuturanyi umwe namenye ibindi byakurikiyeho nyuma sinabashaga kubimenya kuko nari meze nk’uwapfuye.

Ubwo banjyanye mu bitaro bya bugufi mu Murenge by’i Zaza bahita banyohereza i Kibungo ku bitaro by’Akarere, mpageze na ho babona ko bikomeye bahita banyohereza i Kigali mu bitaro bya Kaminuza (CHUK).

Aho ni ho naje gufashwa binyuze mu bufatanye bw’Akarere ka Ngoma no mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), umushinga w’umuryango w’ubushakashatsi no guteza imbere amashyirahamwe ARAMA (Association de Recherche et d’Appui aux Mouvements Associatifs) ufite ibiro mu Karere ka Ngoma.

Gusa njyewe ku bwanjye sinari nzi n’uko byagenze, sinzi uko twahuye n’abo bagira neza, usibye ko naje kwikanga ndi mu bitaro mvurwa.
Icyo gihe kandi ibyo bibazo bimbaho, sinari mfite n’ubwisungane mu kwivuza-Mutuelle de Sante.

Icyo gihe ni bwo banyitayeho, bampa ubutabazi bwose bushoboka, bahereye ku kunyishyurira ubwisungane mu buvuzi. Banyishyuriye imiti yose, bantangira ubwo bwisungane barandwaza, bampa amafaranga antunga, bakansura, bakandebera ko nahawe imiti mbese banyitaho kugeza ngaruye akuka nongera kuba umuntu.

Aho mu bitaro, abo bagiraneza bantanzeho ubufasha bw’amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300,000 Rwf) ni ukuvuga angana n’amayero magana atatu na mirongo itanu (350£) n’ibindi ntabasha kubara.

Ubwo naje kuva i Kigali ngaruka ku bitaro by’i Kibungo na ho bakomeza kunkurikiranira hafi, bampa umuntu unyitaho w’impuguke n’inzobere mu gukemura ibibazo by’abaturage wamenya ibyanjye umunsi ku munsi kugeza igihe bansezereye nkava mu bitaro ngasubira mu rugo i Zaza.

Aho i Zaza, ARAMA yakomeje kumba hafi ikananyishyurira imiti yo kumfasha kurushaho koroherwa nahabwaga n’ibitaro byo ku Murenge. Ndetse n’ubu yamfashije kongera kubasha kubaho mu muryango wanjye.

Umugore wanjye we ubu arafunze, nanjye ndafashwa kwikorera imishinga iciriritse ibyara inyungu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages