00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gutsindwa ikizamini cya Leta aterwa isoni no gusubira ku ishuri

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 February 2013 saa 09:01
Yasuwe :

Nubwo inshuro nyinshi uko hakozwe ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye abanyeshuri batabonye amanota yafatiweho kugira ngo bahabwe dipolome basubiramo amasomo kugira ngo bazarebe ko bazibona, hari abatinya gusubira ku mashuri (gusibira) kubera impamvu zitandukanye ziganjemo izijyanye no kugira isoni zo gusubira ku ishuri.
IGIHE yaganiriye n’umwe mu banyeshuri watsinzwe ikizamini cya leta mu mwaka wa 2012 utuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge akaba yarigaga mu ishuri rya APACE (…)

Nubwo inshuro nyinshi uko hakozwe ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye abanyeshuri batabonye amanota yafatiweho kugira ngo bahabwe dipolome basubiramo amasomo kugira ngo bazarebe ko bazibona, hari abatinya gusubira ku mashuri (gusibira) kubera impamvu zitandukanye ziganjemo izijyanye no kugira isoni zo gusubira ku ishuri.

IGIHE yaganiriye n’umwe mu banyeshuri watsinzwe ikizamini cya leta mu mwaka wa 2012 utuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge akaba yarigaga mu ishuri rya APACE mu Mujyi wa Kigali, atangira avuga ati “Sinshobora gusubira mu ishuri kuko numva mfite isoni n’ikimwaro cy’uko natsinzwe kandi naravugaga ko ikizami cyoroshye.”

Yakomeje avuga ko aho kwiga mu ishuri yigagamo [gusibira] yahindura ikigo, kuko ngo hari igihe abarimu cyangwa abayobozi bacyurira umunyeshuri wese watsinzwe bamugaragaza nk’udashoboye.

Abajijwe gahunda afite nyuma yo gutsindwa icyizamini yavuze ko aziga mu bakandida bigenga, kuko ngo ari ho abona hamukwiriye kubera n’ikigero agezemo cy’imyaka 29.

Uyu munyeshuri ubu ufite akazi avuga ko mu buzima ikintu cya mbere kibabaza umunyeshuri ari ugutsindwa ikizamini cya leta asaba bagenzi be kwiga bashyizeho umwete kugira ngo batazaba nka we kuko yatsinzwe ntacyo abuze bikaba bimutera isoni zo gusubira mu ishuri nka bagenzi be.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages