Abakirisitu bo ku Nyundo bafatanyije n’abihayimana batandukanye, bizihije umunsi wo kwibuka Nyakwigendera Musenyeri Bigirumwami Aloys, akaba ari nawe wayoboye bwa mbere katederali ya Nyundo. Uyu muhango wabaye tariki ya 07 Nyakanga 2012 mu Karere ka Rubavu aho Diyosezi ya Nyundo ihereye, witabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose.
Uwo muhango watangijwe n’ igitambo cya misa, hakaba hari hakoraniye n’amakorari menshi atandukanye, ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye ndetse n’ubuhamya bwinshi bwagiye butangwa.
Uyu mushumba wabaye intangarugero mu mateka ye, ngo ntibateze kuzamwibagirwa na gato, kuko yabasigiye umurage mwiza wo gukundanda. Nyakwigendera Musenyeri Bigirumwami, yavukiye i Zaza ku itariki ya 22 Ukuboza 1904, abatizwa nyuma y’ iminsi itatu avutse. Seminali nto yayize i Kabgayi mu 1914, ahita ahakomereza na seminali nkuru mu 1921, maze ahabwa ubupadiri ku itariki ya 26 Gicurasi 1929. Naho ku itariki ya 01 Kamena 1952 yahawe ubusenyeri maze aba abaye Umwepisikopi wa mbere w’ umwirabura mu Rwanda , Kongo ndetse n’u Burundi.
Yeguye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo ku itariki ya 12 Mutarama 1974, ariko ntiyahwema gukomeza gukora inshingano yari yariyemeje, kuko ngo yakundaga diyosezi ya Nyundo ku buryo yayibonagamo cyane, akayirwanira ishyaka. Yari afite impano y’ ubushakashatsi no kwandika, cyane ko, ngo yanakomeje kujya yandika ibitabo byinshi ku Rwanda no ku Iyobokamana.
Yatabarutse ku itariki 03 Kamena 1986 ku bitaro bya Ruhengeri, akaba ashyinguye imbere muri Katederali ya Nyundo. Intego ye yari iyo kuba imfura, kuba inyangamugayo, akagira ubutwari n’ ubushishozi. Ngo yakoresheje ingabire yahawe n’ Imana maze azibyaza umusaruro atitaye ku nyungu ze.
Mu ijambo rya Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi ya Butare na Gikongoro, yavuze ko Nyakwigendera yari se wabo, ngo yakundaga umuryango we cyane kuko yabahaye inzira yo gukunda Imana ndetse n’ abantu. Yarahawe ubupadiri amurusha imyaka 44, ngo icyo gihe Mgr Rukamba yarafite imyaka 4 gusa, kandi ngo ni nawe wamuhaye ubupadiri ubwo yabuhabwagwa. Yakomeje anavuga ko Mgr. Bigirumwami yari umuhanuzi, kuko yabonaga iby’abandi batabona kubyerekeranye n’ibibazo byo mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye yagaragaje ubutwari bwo kudatezuka ku nshingano ze n’ubwo yashoboraga kubizira. Ariko ngo byatumye atumvikana n’ ubuyobozi bwariho icyo gihe, kuko hari amashuri amwe namwe yari yarashinze we ubwe, barayamwambura maze bayagira aya Leta.
Mu buhamya Padiri Fabiyani yatanze, yavuze ko yaranzwe n’ibikorwa byiza byari bitandukanye nko kumva agaciro k’ umukobwa, akaba ariyo mpamvu yashyizeho amashuri y’ abakobwa bwa mbere ku Nyundo ndetse akajya anabashakira amashuri yo kwiga i Burayi. Niwe wabaye uwa mbere mu kohereza abaseminali kwiga i Roma, yatoje abana gusoma ashyiraho Hobe, yatangije ikigo cy’ imfubyi ndetse n’ icy’ababembe, yashinze amavuriro menshi atandukanye. Nyakwigendera yaharaniye guhuza ivanjiri n’ umuco.
Umuyobozi ushinzwe ibibazo mu Murenge wa Nyundo mu ijambo rye, yavuze ko ari ngombwa guharanira kubaha no kubana neza, hareberwa k’umurage abantu basigiwe na Nyakwigendera Musenyeri Bigirumwami.
Yashishikarije urubyiruko cyane cyane ko rukwiye guharanira ukuri kuko arirwo Rwanda rw’ejo. Ati: “Twese dukwiye guharanira gukora icyiza, tukirinda icyadusenya”. Musenyeri Habiyambere Alexis, uyobora Diyosezi ya Nyundo mu ijambo rye, yavuze ko kumwibuka bidateze kurangira kuko yubatse uburyo bwiza bw’ imitekerereze atitaye ku bw’amahanga. Abari aho bamubajije impamvu batamushyize mu batagatifu, avuga ko ari igitekerezo bazicara bakigira hamwe. Ati: "Dukeneye abantu babaye abahanuzi, bagize urukundo. Ariko nawe yibajije impamvu batamushyize mu ntwari zakoreye igihugu, kuko mu myaka yose yamaze ayobora, yabaye umugabo mu bihe bikomeye kandi yari imfura ikorera mu mucyo.
Inkuru ya Imvaho Nshya


















TANGA IGITEKEREZO