Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu yo kurengera abana ivuga ko mu mwaka wa 2014 nta mwana uzaba urererwa mu kigo kirera impfubyi mu Rwanda; ubu nyuma y’ifungwa ry’ikigo cyareraga impfubyi cya Mpore-PEFA cyabaga Kicukiro, hatahiwe gufungwa ikigo cyitwa ‘Orphelinat Noël de Nyundo’, cyashinzwe na Musenyeri Bigirumwami Aloys cyo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu.
Ibi byatangajwe mu nama yo gusobanura gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (National Commission for Children ‘NCC’), Umuryango uharanira ko buri mwana agira umuryango abarizwamo (Hope and Homes for Children ‘HHC’) n’ikigo cy’impfubyi cya Orphelinat Noël de Nyundo. Iyo nama yabereye i Nyundo mu Karere ka Rubavu kuwa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2012.
Murungi Peace, Visi Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, yavuze ko iyi gahunda yo gukura abana mu bigo birera impfubyi yubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Yasabye buri Munyarwanda wese kubigiramo uruhare kuko bisaba ubushake bwa buri wese. Yagize ati”Ni igikorwa gikeneye abantu bafite ubushake kurusha ubushobozi. Abana nibo mizero y’igihugu; guteganya imibereho yabo myiza niko guteganya u Rwanda rw’ejo.”
Nyiramatama Zaina, umuyobozi wa HHC, yavuze ko umwana agomba kurererwa mu muryango kuko ari uburenganzira bwe kandi buri mwana agombwa. Yagize ati”Ni uburenganzira bwabo, nta n’uwo babisaba nta n’uwo babyingingira.”
Nyiramatama yasobanuye ko iyi gahunda izakorwa neza, kandi ko aba bana bazabanza gutegurwa ndetse hakanategurwa imiryango izabakira hifashishijwe inzobere n’impuguke za HHC na NCC zifashishijwe mu gufunga ikigo cya Mpore-PEFA.
Nyirasafari Rusine Rachel, Umuyobozi Wungirije w’Akarerere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza yavuze ko akarere gashyigikiye iyi gahunda kandi ko kiteguye gufatanya na HHC na NCC, ikigo ‘Orphelinat Noël de Nyundo’ ngo abana bashakirwe n’imiryango babamo.
Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo (wari watumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo Habiyambere Alexis) yavuze ko ubuyobozi bwa Diyosezi bushyigikiye iki gikorwa cyo kuvana abana mu bigo birera impfubyi. Yavuze kandi ko nk’abayobozi bakuru b’iki kigo cya ‘Orphelinat Noël de Nyundo’ bari babanje kugira impungenge z’uko iyi gahunda izabasha gushyirwa mu bikorwa, ariko avuga ko yanyuzwe n’uko yasobanuriwe uko izagenda yose mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Musenyeri yagize ati ”Icyo dushyize imbere ni ukurwana ku buzima bwiza bw’abana. Turishimye ko mutugaragarije ko ibyo bintu byateguwe neza.”
Iki kigo cya ‘Orphelinat Noel de Nyundo’ cyashinzwe mu mwaka wa 1954, gishingwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Bigirumwami Aloys. Cyiganjemo abana bakiri bato cyane. Mu bigo 33 biri mu Rwanda, iki kigo nicyo kigo gifite umubare munini w’abana barererwamo benshi; gifite abasaga 600.
Iki kigo nicyo gifite umuntu mukuru mu myaka kurusha abandi ukirererwa mu kigo kirera impfubyi, ufite imyaka 36.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango HHC ku bufatanye na NCC, bwagaragaje ko umwana urerewe mu kigo kirera impfubyi hari bimwe mubyo aba abura mu bijyanye n’imitekerereze ye. Ubu bushakashatsi bwatanze imyanzuro isaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kwakira no gusubiza abana baba mu bigo mu miryango, no gukumira impambu zose zituma bajyanwa mu bigo.
Mu Nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 16 Werurwe 2012, Minisitiri w’Intebe yasabye ko mu myaka ibiri nta mwana w’u Rwanda uzaba ukirirerwa mu bigo birera impfubyi.



















TANGA IGITEKEREZO