Abanyura muri pariki ya Nyungwe bava cyangwa berekeza i Rusizi na Nyamasheke, bamaze gusobanukirwa n’isuku ya Pariki birinda , guhagarika imodoka aho ababonye hose ngo bihagarike cyangwa batemo imyanda.
Abashoferi babiri batwara imodoka zerekeza i Rusizi na Nyamasheke baganiriye na IGIHE, bavuze ko abagenzi batarasobanukirwa n’isuku ya Pariki babibakangurira. Umushoferi umwe yatubwiye ko mu gihe hari ushaka kwihagarika agomba kubivuga hakiri kare kuko mu ngendo zo kuva i Kigali ujya i Rusizi banyura ahantu henshi hari ubwiherero, ibi kandi ngo abagenzi barabyubahiriza.
Abenshi mu bagenzi wasangaga bajugunya udukarito tw’amata n’uducupa tw’amazi mu nzira, hakaba n’abajyaga bajugunya muri pariki umwanda abana bitumye n’ibitiritiri by’ibigori.
Ikigo cy’iterambere mu Rwanda (RDB) gitangaza ko abanyura muri za pariki badakwiye kujugunyamo ikintu icyo ari cyo cyose, icyo umuntu yinjiranyemo akaba agomba kugisohokanamo.



















TANGA IGITEKEREZO