Kuri uyu wa kane tariki 31 Gicurasi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ruri Arusha, rwakatiye Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w’Urubyiruko mu gihe cya jenoside, igifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside bumushinja.
Hirondelle news dukesha iyi nkuru ivuga ko Nzabonimana Callixte yahamijwe ibyaha by’ingenzi aribyo: jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gushishikariza abantu mu ruhame gukora jenoside, itsembatsemba n’ubuhotozi.
Urukiko rwavuze ko Nzabonimana yagiye yitabira inama zinyuranye mucyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ndetse anavukamo, agashishikariza abantu gukora jenoside, nyuma bakigabiza imitungo yabo. Ngo yanatangaga intwaro zo kwica Abatutsi. Ndetse Ubushinjacyaha bwashyize Nzabonimana ku isonga mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyari Perefegitura ya Gitarama.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu nama yakoreshereje mu kigo cy’amahugurwa cya Murambi (RIAM), i Gitarama, ari kumwe n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma y’icyo gihe, ku itariki 18 Mata 1994 yabashishikarije kwica ababurugumestre n’abandi bayobozi bo muri ako gace batari bashyigikiye ko Abatutsi bicwa.
Nzabonimana ashinjwa kandi ko no mu zindi nama yagiye ayobora i Butare ku itariki 12 Mata 1994 yabwiye abari bazitabiriye ko umwanzi w’Abanyarwanda ari Umututsi, ndetse agomba kwicwa. Icyo gihe ngo yavuze ko iwabo i Nyabikenke ho asize batangiye kubica. Nyuma y’inama itunguranye yaremesheje, ubwicanyi ngo bwahise butangira i Butare.
Nzabonimana Callixte avuka mu cyahoze muri Komine Nyabikenke, Perefegitura ya Gitarama, yari n’umuyoboke w’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya jenoside yakorewe abaTutsi, yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2010 mu rugo rwe i Paris mu Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO