00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OIF yahaye U Rwanda miliyari 1 y’amafaranga yo guteza imbere abaturage

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 10 July 2012 saa 06:15
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2012, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri y’ibihugu bine byo mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa igamije kwungurana ibitekerezo uburyo umushinga wo guteza imbere abaturage bo mu nzego zo hasi bihangira imirimo yo kubavana mu bukene byashyirwa mu bikorwa. Uyu mushinga uzatwara akayabo k’amafaranga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo nama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoreshja ururimi rw’Igifaransa OIF (…)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2012, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri y’ibihugu bine byo mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa igamije kwungurana ibitekerezo uburyo umushinga wo guteza imbere abaturage bo mu nzego zo hasi bihangira imirimo yo kubavana mu bukene byashyirwa mu bikorwa. Uyu mushinga uzatwara akayabo k’amafaranga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoreshja ururimi rw’Igifaransa OIF (Organisation Internationale de la Francophonie), ihuje Ibihugu bine aribyo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sénégal na Togo, bikorerwamo Umushinga PROFADEL (Programme Francophone d’Appui au Développement Local).

Atangiza ku mugaragaro imirimo y’iyo nama, Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko ari gahunda y’imyaka 3 izafasha Abanyarwanda kwikura mu bukene iha imbaraga politiki yo kwegereza ubushobozi abaturage ishingiye ku nzego zo hasi.

Mukabaramba Alvera akomeza agira ati: ’’Turashaka gukura abaturage bacu mu bukene, umuntu wese waba aje ashaka kudufasha muri iyo gahunda turamushigikiye, tugahera ku byacu dufite mbere y’uko badutera inkunga. Abaturage basabwe kugira uruhare muri ibyo bikorwa’’.

Kuba muri iyo nama igihugu cy’u Bufaransa kidahagarariwe, Mukabaramba avuga ko uwo mushinga ntaho uhuriye n’ibikorwa bya politiki na diplomasi, ko ahubwo ari umushinga w’amajyambere. Avuga kandi ko imishinga yose aho yaturuka hose iteza imbere Abanyarwanda itasubizwa inyuma.

Musine Juvenal, Umunyamabanga Mukuru w’’Urugaga Imbaraga’ avuga aho igitekerezo cyo gushyiraho uwo mushinga cyavuye, agira ati :”Ubundi uyu mushinga si twe nk’’Urugaga rw’Imbaraga’ twawutekereje, kuko OIF abanyamuryango bayo ni ibihugu. U Rwanda nk’umunyamuryango rwiteguye gukorana n’abakozi ba OIF muri iyo gahunda y’iterambere ryegerejwe abaturage (Descentralisation)."

Musine akomeza agira ati:" Ubu mu Rwanda twinjiye mu cyiciro cya 3 cyo kwegereza ubushobozi n’ububasha abaturage. Iyambere yabaye iyo kubaka inzego, iya kabiri guha ubushobozi inzego z’ibanze bwo gufata ibyemezo, icyiciro cya 3 kigeze mu mirenge ifashwa gukora igenamigambi rirambye. Twahereye ku Mirenge ya Nyanza, Ngororero na Rutsiro’’.

Musine Juvenal avuga kandi ko uyu mushinga uzibanda cyane cyane kwongera ubushobozi imishinga y’abagore n’urubyiruko bihangira imirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages