00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko irasaba ko ishuri ryigisha ibungabunga ry’ibidukikije rya Kitabi ryemerwa

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 1 November 2012 saa 09:26
Yasuwe :

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura uko umutungo wa Leta (PAC), irasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gukurikirana ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM), rikemerwa na Minisiteri y’Uburezi.
Iyi Komisiyo yavuze ko rigomba kuba ishuri rifitiye u Rwanda n’Akarere akamaro, bityo ko batagomba guhugura abanyeshuri bake ngo abandi bajye guhugurwa hanze. PAC yavuze ko abarimu na bo batagomba kubura, ahubwo ko hagomba gushyirwa (…)

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura uko umutungo wa Leta (PAC), irasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere
(RDB) gukurikirana ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM), rikemerwa na Minisiteri y’Uburezi.

Iyi Komisiyo yavuze ko rigomba kuba ishuri rifitiye u Rwanda n’Akarere akamaro, bityo ko batagomba guhugura abanyeshuri bake ngo abandi bajye guhugurwa hanze. PAC yavuze ko abarimu na bo batagomba kubura, ahubwo ko hagomba gushyirwa ingufu mu gusaba Minisiteri y’Uburezi ko ryemerwa mu gutanga impamyabumenyi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo Rica Rwigamba, yatangaje ko iki kibazo kizakurikiranywa. Yaboneyeho gusobanura ko iri shuri rifite akamaro cyane mu byo ryabashije gukora, kuko usibye kwigisha abanyeshuri ryanahuguye abakozi bo mu kigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) mu bumenyi bwo kwakira abantu (Customer Care), n’abandi banyeshuri batandukanye barimo n’abo mu bihugu by’abaturanyi.

Ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM) ryigisha iby’ubukerarugendo bwa za Pariki no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ryigishije abanyeshuri baturutse mu bihugu byo mu Karere birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages