00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC yategetse abateje igihombo cya miliyoni enye RCS kuzishyura

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 29 October 2012 saa 10:06
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC) yategetse ko abateje Urwego rushinzwe gucunga amagereza (RCS) gucibwa amande ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kuzazishyura.
PAC yabitegetse RCS, ubwo Urwego rw’amagereza (RCS) rwitabaga PAC mu gusobanura amwe mu makosa ajyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta byagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru wa Leta muri raporo yo mu mwaka 2010-2011.
RCS yagaragaweho (…)

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC) yategetse ko abateje Urwego rushinzwe gucunga amagereza (RCS) gucibwa amande ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kuzazishyura.

PAC yabitegetse RCS, ubwo Urwego rw’amagereza (RCS) rwitabaga PAC mu gusobanura amwe mu makosa ajyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta byagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru wa Leta muri raporo yo mu mwaka 2010-2011.

RCS yagaragaweho amakosa arenga 10 harimo gutanga amasoko ku buryo butubahirije amategeko no kudatangira amafaranga y’ubwisungane abakozi bakorera uru rwego. Ibi bibazo ni byo byabaye ipfundo ry’ibibazo ubwo RCS yitabaga PAC.

Ku kijyanye no gutinda gutangira abakozi amafaranga y’ubwisungane, RCS yabajijwe na Depite Musemakweri Jean Baptiste icyateye icyo kibazo n’uzatangira aba bakozi aya mafaranga.

Marry Gahonzire yavuze ko aya mafaranga yatinze gutangwa, atanzwe hiyongeraho amande angana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga RCS yabajijwe na PAC uzayatanga, ku bayobozi bagera kuri batandatu bari bahagarariye RCS habuze n’umwe usubiza iki kibazo ari nacyo cyatumye PAC itegeka ko umuyobozi wagize uruhare ku gukererwa kw’aya mafaranga bikarinda aho RCS icibwa amafaranga agera kuri miliyoni enye agomba kuyishyura.
Ku kijyanye no gutanga amasoko ku buryo bunyuranije n’amategeko, Nabahire Anastase ushinzwe abakozi n’umutungo muri RCS yavuze ko gutanga amasoko bituruka ku mibereho y’abagororwa.

Yagize ati “abagororwa batandukanye n’abanyeshuri, abanyeshuri iyo bashonje ishuri ryaboherereza ababyeyi, ariko abagororwa hakorwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo babone ikibatunga, iki nicyo gituma hatangwa amasoko igitaraganya rimwe na rimwe mu buryo butubahirije amategeko”.

Abajijwe niba bazareka umukozi watinze kohereza amafaranga y’ubwisungane muri RSSBmye RCS icibwa amande, Marry Gahonzire yasubije IGIHE ko hazabaho kubyigana ubwitonzi.

Yagize ati “RCS izakora ku buryo ariya mafaranga yishyurwa neza ntawe bibangamiye n’ababigizemo uruhare babihanirwe.”

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ( PAC ) ikomeje kubaza ibigo na za Minisiteri ku ikoreshwa ry’umutungo, gusa kuva iki gikorwa cyatangira nta kigo cyari cyaza muri PAC ngo gisoze nta makosa agaragaye mu mikorere yacyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages