00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon n’Umufasha we bakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 October 2012 saa 06:11
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba n’Umufasha we Madamu Sylvia Ondimba batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Uru ruzinduko nk’uko byatangajwe, ruje gushimangira umubano mwiza ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.
Bakigera ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe bakiriwe na Perezida Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba n’Umufasha we Madamu Sylvia Ondimba batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Uru ruzinduko nk’uko byatangajwe, ruje gushimangira umubano mwiza ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.

Bakigera ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe bakiriwe na Perezida Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo.

Imwe mu ngingo nyamukuru zizagarukwaho n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na mugenzi we Bongo, harimo ibirebana n’uko Gabon ishaka kwigira ku Rwanda ibirebana n’ikoreshwa ry’Icyongereza nk’ururimi rwa kabiri mu zo hanze zikoreshwa mu gihugu.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Gabon, Bwana Bilie By Nze, aherutse gutangaza ko byamaze gufatwaho icyemezo kuba muri icyo gihugu ikoreshwa ry’Icyongereza rigiye gushyirwa ku rwego rumwe n’ikoreshwa ry’Igifaransa. Yagize ati “Kuri ubu byamaze kwemezwa ko mu myigishirize ururimi rw’Icyongereza rugiye kujya rwigishwa guhera mu kiburamwaka, nyuma tukazareba uko twahindura Icyongereza ururimi rwa kabiri rukoreshwa mu kazi mu gihugu.

Mu bindi biteganyijwe kuganirwaho hagati y’abakuru b’ibihugu bombi harimo ibirebana no kurushaho guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Ubusanzwe Gabon ikungahaye mu bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho ndetse n’amabuye y’agaciro.

Mu rwego rw’ubuhahirane kandi kompanyi rukumbi nyarwanda ikora ubwikorezi binyuze mu nzira z’ikirere, Rwandair, kuri ubu ikorera ingendo buri cyumweru mu murwa mukuru wa Gabon Libreville guhera mu mwaka ushize.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame n’Umufasha we bakiriye ku meza bagenzi babo bo muri Gabon, mu gikorwa cyabereye kuri Serena Hotel, ahari n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro mu buryo bwimbitse, nyuma bakazagirana ikiganiro n’abanyamakuru mbere gato y’isozwa ry’uru ruzinduko.

Perezida Bongo n'Umufasha we bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, nyuma yo kururuka mu ndege bahawe indabo n'abana
Bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma bari baje kwakira Perezida Bongo n'Umufasha we barimo abaminisitiri nka Kanimba, Nsengimana, Harerimana n'abandi
Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Ubwo Perezida Ali Bongo Ondimba yatambagizwaga yerekwa ingabo zari zaje kumwakira ku kibuga
Hano abakuru b'ibihugu byombi n'abafasha babo bariho bihera ijisho imbyino zo mu muco gakondo
Abibyinnyi b'imbyino zo mu muco nyarwanda bari babukereye
Perezida Kagame aganira na mugenzi we Bongo nyuma yo kumwakira
Madamu Jeannette Kagame aganira na mugenzi we Madamu Sylvia Ondimba nyuma yo kumwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages