New York – Abayobozi b’ibihugu hafi ya byose byo ku isi bigize Umuryango w’Abibumbye biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa Kabiri bari buhabwe umwanya wo kugaragaza uko babona bimwe mu bibazo byugarije isi birimo ubukene, intambara, ubushyamirane n’ibibazo by’ubukungu.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame aza kugeza ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye saa cyenda ku isaha ya New York (I saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda), aho ashobora kuza kwibanda ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye igiye guterana ku nshuro yayo ya 67 mu gihe muri Congo Kinshasa havugwa intambara Leta y’icyo gihugu ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba za M23, muri Mali hakaba havugwa intangondwa z’Abayisilamu zigaruriye agace k’amajyaruguru y’icyo gihugu, naho muri Libiya ho abaturage bakaba baherutse kwivugana Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri icyo gihugu, Chris Stevens, nyuma y’ishyirwa ahagaragara rya filimi yafashwe nk’iharabika Intumwa y’Imana Mohammed.
Mu bindi bibazo byugarije isi biri bugarukweho muri iyi nteko rusange ya Loni harimo ikibazo cy’intambara yo muri Afghanistan, ikibazo cya Iran icyekwaho gushaka gucura ibisasu bya kirimbuzi n’ibindi.
Wifuza kuza gukurikira ijambo rya Perezida Paul Kagame mu buryo bwa Live Streaming I saa cyenda z’amanywa ku saha ya New York, kanda hano.
Hejuru ku ifoto:
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku nteko ya 65 y’Umuryango w’Abibumbye mu myaka ibiri ishize.
Foto: Zimbio,
Inkuru: Murindabigwi Meilleur, New York/USA



















TANGA IGITEKEREZO