Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Gorillas Golf Hotel iherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Perezida Paul Kagame yasabye ko abashomari mu by’amahoteli bagira uruhare mu kunoza imirimo ya serivisi batanga, hoteli zo mu Rwanda na zo zikagera ku kigero gishimishije.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe byashize hari abanyamahanga bakeneraga gukorera inama mu Rwanda bakabuzwa no kubura amahoteli ahagije ari mu gihugu, ariko ubu u Rwanda rumaze kugera ku kigero gishimishije mu by’amahoteli n’ubukerarugendo.
Yavuze ko kuba afunguye Gorillas Golf Hotel ari ikimenyetso cy’uko umushoramari wayubatse agaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bimufitiye akamaro ku giti cye n’igihugu muri rusange.
By’umwihariko Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bashora imari mu gihugu cyabo, ko bitanga icyizere ko mu bihe bizaza abashoramari bo mu Rwanda bazaba bakora imirimo itandukanye myinshi iteza imbere igihugu.
Yashimiye umushoramari Emmanuel Rusera ukomeje gushora imari mu mahoteli, kuko bitanga akazi ku bantu benshi.
Emmanuel Rusera, nyiri Hoteli yafunguwe, yatangaje ko bafite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi kandi bafite n’abakozi bafite ubushobozi buhagije ku buryo serivisi zizajya zihatangirwa zizajya ziba zinogeye buri wese.
Hoteli yafunguwe ku itariki ni iya kane uyu mushoramari agize, kuko asanganywe izindi zirimo Gorillas Volcanoes Hotel y’i Musanze, Gorillas Kivu Hotel hamwe na Gorillas City Center Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Hoteli yafunguwe ifite ibyumba 88, icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 200, ikaba ari Hoteli y’inyenyeri eshanu.
Kuyita Gorillas Golf Hotel ngo byatewe n’uko yegeranye n’aho bakinira umukino wa Golf i Nyarutarama.



















TANGA IGITEKEREZO