00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arasaba ko hatabaho ubusumbane mu kubona ingufu z’amashanyarazi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 October 2012 saa 02:47
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, asanga abantu bakwiye kumva ko kugira uburenganzira ku ngufu [z’amashanyarazi] ari bumwe mu burenganzira bw’ibanze bwabo, cyane cyane abari mu nzira y’iterambere.
Ibi ni bimwe mu byo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira, ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ihuriro ryigaga ku bijyanye n’ingufu ryateraniye i Dubai mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, asanga abantu bakwiye kumva ko kugira uburenganzira ku ngufu [z’amashanyarazi] ari bumwe mu burenganzira bw’ibanze bwabo, cyane cyane abari mu nzira y’iterambere.

Ibi ni bimwe mu byo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira, ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ihuriro ryigaga ku bijyanye n’ingufu ryateraniye i Dubai mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari muri iri huriro, yavuze ko igikwiye kwibandwaho ari ugushyira isano ya bugufi hagati y’iterambere ry’ubukungu no kugira ingufu. Yashimye igitekerezo gihuriweho n’isi yose cyatumye Intego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi zigerwaho, ati "Byarasobanutse ko iyo isi ivuze ko hari ikibazo igahagurukira kugikemura ibivuyemo biba bishimishije."

Perezida Kagame yavuze ko gusa ubu ku isi abantu batabona ingufu mu buryo bungana, asaba ko ibi bitakomeza kuko kugira ingufu z’amashanyarazi ari inzira y’iterambere bityo kuba hari abatazigeraho bikaba ari ikimenyetso ko kuri bo bigoye gutera imbere. Ati "Turashaka kuvuga ku busumbane mu kubona ingufu hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, no kuzamura urwego rwo gukoresha ingufu,... umuryango w’abatuye isi wakagombye kumva ko kugira ingufu ari uburenganzira bw’ibanze mu nzira y’iterambere."

Mu bandi bayobozi bitabiriye iri huriro barimo Perezida Joyce Banda wa Malawi, Andry Rajoelina wa Madagascar, Minisitiri w’Intebe wa Grenada Tillman Thomas, Minisitiri w’Intebe wa Djibouti Mohamed Dileita na Perezida Akil Akilov wa Tajikistan.

Imibare igaragaza ko muri Afurika kimwe cya kane cy’abatuye uyu mugabane gusa ari bo babasha kubona ingufu z’amashanyarazi, ibi bigatuma uyu mugabane uza ku isonga mu kuba ukeneye ingufu mu gihe nyamara ari wo mugabane ukize ku bikomokaho izi ngufu.

Iyi nama yagendeye ku nsanganyamatsiko y’Umuryango w’Abibumbye igira iti "Ingufu zirambye, zifite umutekano kandi zicyeye."

Iri huriro ryatangiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashyira umukono ku itangazo ryemeza itariki ya 22 Ukwakira nk’umunsi wo gukangurira abantu ibijyanye n’ingufu no gusaba ko babaho ubushake bwa politiki mu gushyigikira ingufu zirambye.

Mu gihe ubu hari abantu miliyari imwe na miliyoni 300 bakeneye izi ngufu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku by’ingufu ihamagarira abayobozi batandukanye ku isi guharanira ko habaho kubona izi ngufu mu buryo bungana.

Aho Ihuriro ryigaga ku by'ingufu ryabereye
Perezida Kagame n’Intumwa bari kumwe: Uhereye ibumoso Minisitiri Kamanzi Stanislas w’umutungo kamere, na Muyange Yves (iburyo), umuyobozi wa EWSA
Abandi bari bitabiriye iri Huriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages