00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arongera guhamagarira urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 15 December 2012 saa 09:31
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, arakangurira urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza birinda ibiyobyabwenge bakihesha agaciro. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwakurikiye imirimo y’inama ya 10 y’umushyikirano, rwari ruteraniye i Kigali muri Stade i Remera.
Umukuru w’igihugu yashimye urubyiruko uburyo rwatekereje kwishyira hamwe kugira ngo rumenye aho ruva, aho rugeze n’aho rujya. Perezida Kagame yabwiye urwo rubyiruko ko kugira ngo umuntu amenye aho (…)

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, arakangurira urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza birinda ibiyobyabwenge bakihesha agaciro. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwakurikiye imirimo y’inama ya 10 y’umushyikirano, rwari ruteraniye i Kigali muri Stade i Remera.

Umukuru w’igihugu yashimye urubyiruko uburyo rwatekereje kwishyira hamwe kugira ngo rumenye aho ruva, aho rugeze n’aho rujya. Perezida Kagame yabwiye urwo rubyiruko ko kugira ngo umuntu amenye aho ajya agomba kuba ari muzima mu mutwe, nta biyobyabwenge bimurangwamo.

Ati “Urubyiruko ruba mu biyobyabwenge, iyo ubwenge bwayobye ikitayoba kiba ari igiki? Iyo ubwenge bwayobye se haba hasigaye iki? Mu byo mwasuzumye, mwasanze iyo urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, kandi ari rwo dukeneyemo abayobozi! Abantu bafashe ibiyobyabwenge bayobora he, biyobora he cyangwa se bayobora he igihugu? Ntaho! Ntibishoboka! Eh! Harahari, ni habi ni mu cyobo! Iyo umuntu yakoresha ibiyobyabwenge yishora mu cyobo, iyo ari abayobozi rero bashora n’igihugu mu cyobo!”

Perezida Kagame yasezeranyije uru rubyiruko ko igihugu cyiteguye gukora ibishoboka byose rukabaho neza. Yongeyeho ko uburere bwiza ari ubuha umuntu amahirwe yo kumenya impano afite kandi akanayikoresha mu bimuteza imbere ku giti cye, ndetse n’igihugu muri rusange nk’umuryango mugari aba abarizwamo.

Yagize ati “Uburere bwiza ni ubuguha amahirwe yo kumenya impano yawe! Ikajya hanze ukayibona ukayimenya, ukavuga uti ’Burya nanjye nshoboye ntya cyangwa nari mfite’. Rimwe bikanagutungura, ntiwibwire ko wari uyifite, ariko buri wese muri mwe, afite impano!! So! Ntimuzicare ku mpano zanyu ngo muziheze hasi, ziburire iyo namwe muburire iyo!! Oya! Igihugu gishya cy’u Rwanda twubaka ni ukugira ngo impano ya buri muntu ayimenye, akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano ya buri muntu ayimenye; akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane, n’iy’undi byuzuzanye byubake umuryango wacu w’u Rwanda.”

Uru rubyiruko rugera ku bihumbi bitatu rwiganjemo intore z’abanyeshuri, rwari rwahuriye mu nkera y’imihigo y’urubyiruko bise Youth Connekt.

Nk’uko byasobanuwe na Ministri Jean Philbert Nsengimana ufite urubiruko n’ikoranabuhanga mu nshingano, urubyiruko ngo rwiyemeje kuba ipfundo nyakuri ry’iterambere ry’igihugu binyuze mu kwihesha agaciro bahanga udushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages