Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriraga mu gihugu cya Nigeria aho kuri uyu wa 10 Ugushyingo yahuraga na ba Rwiyemezamirimo bakiri bato 100 i Lagos, yababwiye ko buri wese afite ubushobozi bwo kuba Umuyobozi.
“Dushobora kugera kuri byinshi dukoresheje ubushobozi bwacu ... buri wese afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi.” Uku ni ko yabwiye aba ba Rwiyemezamirimo.
Perezida Kagame yeretse uru rubyiruko ko Afurika ikeneye impinduka y’amateka yabaye, rugafata ingamba kandi ntirucike intege. Yagize ati “Ntimutakaze amahirwe, Afurika irabakeneye. Mukwiye kwizera ko mushobora kugera kuri byinshi. Nta kibazo na kimwe kitarangira, umupira uri mu biganza byanyu. Mufite impano.”
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yahuye n’abashoramari bo muri Nigeria, abakira ku meza mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu. Yabwiye aba bashoramari ko mu Rwanda hari uburyo bwiza bwinshi bwo gushoramo imari, abahamagarira gushora imari mu Rwanda.
U Rwanda na Nigeria bisanganwe umubano n’ubutwererane mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuvuzi n’igisirikare. Ubu indege ya Rwandair ikora ingendo Kigali - Lagos inshuro eshanu mu cyumweru, mu rwego rwo kongera umubano hagati y’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO