Perezida Paul Kagame n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton ari kumwe n’umukobwa we w’ikinege Chelsea Clinton, kuri uyu wa kane Tariki ya 19 Nyakanga basuye uruganda rutunganya soya rwitwa Mount Meru Soyco Ltd ruherereye mu Karere ka Kayonza, banasura ibikorwa by’ iterambere mu mudugudu w’ Icyitegererezo i Nyarutovu, hamwe n’ abanyeshuri biga ubuganga mu mashami y’ ubuforomo n’ ububyaza i Rwamagana.
Perezida Kagame yahaye ikaze abafatanyabikorwa ba Clinton Foundation, ati : ”Twishimiye gufatanya namwe mu guhindura Igihugu. Ndashimira Clinton ku mubano mwiza dufitanye n’umubano mwiza afitanye n’Igihugu cy’ u Rwanda, ndamushimira umuhate yagize mu bikorwa byo gufasha u Rwanda.”
Mu ijambo rye, Bill Clinton yavuze ko Leta y’Amerika izafasha abanyeshiru mu kubaha ubumenyi by’ umwihariko abiga ubuganga.Yashimye ibikorwa u Rwanda rwagezeho muri gahunda z’ ubuzima avuga ko mu myaka irindwi u Rwanda ruzaba ruri ku Isonga muri Afurika mu bikorwa by’ Ubuzima.
Umuyobozi w’ ishuri ry’ububyaza n’Ubuforomo rya Rwamagana Sr Epiphanie Mukabaranga, yavuze ko gutanga uburezi mu buvuzi ari ikimenyetso cyo kwita ku buzima. Yongeyeho ko abaganga barera bazafasha mu gutanga umusanzu mu bitaro no mu bigo nderabuzima.
Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu bikorwa by’ubuzima, harimo: gukumira indwara z’ibyorezo zirimo Sida, kandi ko bafite politiki nziza zo kuzamura Ubuzima mu Rwanda.
Yashimiye Clinton Foundation kugera kuri bimwe mu byo bagezeho, nk’ibitaro bya Butaro, avuga bizafasha mu gutanga amahugurwa ku buvuzi bwa kanseri muri Afurika.
Guverineri w’Intara y’ Uburasirazuba Odette Uwamariya, yashimiye Perezida Kagame na Clinton basuye iyi ntara, avuga ko muri aka karere harimo ibikorwa biterwa inkunga na Clinton Foundation birimo ibitaro bya Rwinkwavu bifasha mu kugabanya ibibazo by’ Ubuzima.
Abayobozi bombi banasuye Uruganda rwa soya rwa “Mount Meru Soyco Ltd” , rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 ku bufatanye n’umushinga Clinton Hunter Development Initiative(CHDI), mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibihingwa bibyara amavuta mu Rwanda. Uru ruganda ruzatwara amafaranga angana na Miliyoni 15 z’amadorari y’Amerika, aho Miliyoni 10 muri zo zizajya mu bikorwa byo kurwubaka, izindi miliyoni eshanu zikaba izo gutangiza ibikorwa.
Uruganda rwa Mount Meru Soyco rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 200 za soya ku munsi na toni ibihumbi 45 ku mwaka.
Umudugudu w’ Icyitegererezo wa Nyarurovu wasuwe, wahinduye imibereho y’abawutuye kuko abahaba basaga 2400 ubu batuye neza, dore ko mbere babaga ahantu hatajyanye n’ Icyerekezo.Uyu mudugudu umaze imyaka itatu utashywe, kuri ubu ufite inyubako 85, aho abaturage 422 batuye ku buso bwa hegitali 7, uri muri itanu y’ icyitegererezo mu Rwanda.
Bill Clinton yageze I Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga, aho yatashye ibitaro bya Butaro biri mu Karere ka Burera, byubatswe ku nkunga y’Umuryango we wa Clinton Foundation; Uyu muryango usanzwe utera inkunga ibikorwa bitandukanye by’ubuzima nko gutanga imiti igabanya ubukana bwa Sida ku giciro kiri hasi.



















TANGA IGITEKEREZO