Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame abereye umujyanama wihariye, aho baganiriye uburyo ubukene bwarandurwa mu Rwanda.
Byari mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, ubwo Tony Blair yahuraga na perezida Kagame, baganira intera u Rwanda rugezeho rugabanya ubukene, n’imbaraga u Rwanda rushyira muri gahunda zo kubaka ubushobozi bw’ibigo bya Leta, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere igihugu kihaye.
Nk’uko tubikesha The Newtimes, kuri uwo munsi Tony Blair yahuye n’abahagarariye Africa Governance Initiative mu Rwanda, ikigo gishinzwe imiyoboreremyiza muri Afurika kikaba cyarashinzwe na Tony Blaire ubwe.
Africa Governance Initiative isanzwe ifite gahunda yo ku rwanya ubukene no kongerera abaturage ubushobozi bwo kwiteza imbere, iyo gahunda Blair yayitangiye mu mwaka ushize.
Blair yahuye kandi na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa ndetse na
ba rwiyemezamirimo bakiri bato(young professionals) ndetse n’impuguke zitandukanye zaturutse mu ishami rya SCBI rishamikiye kuri Africa Governance Initiative.
Tony Blair yashinze Africa Governance Initiative(AGI) nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’intebe ku itariki ya 27 Kamena 2007.



















TANGA IGITEKEREZO