00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku Nteko ya Loni yibanda ku muti urambye w’amakimbirane

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 26 September 2012 saa 03:09
Yasuwe :

Mu gihe amakimbirane akomeje kuba akarande n’ubukana bwayo bukarushaho kwiyongera, Perezida Paul Kagame asanga umurimo wihutirwa ari uwo gushaka uburyo busumbyeho bwo kuyakumira no kuyashakira ibisubizo.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku nshuro yayo ya 67, Perezida Kagame yibanze ku kugaragaza icyakorwa ngo haboneke umuti urambye ku makimbirane akomeje kugaragara hirya no hino ku Isi.
Yagize ati “Igihombo tugira umunsi ku munsi – yaba mu mpfu (…)

Mu gihe amakimbirane akomeje kuba akarande n’ubukana bwayo bukarushaho kwiyongera, Perezida Paul Kagame asanga umurimo wihutirwa ari uwo gushaka uburyo busumbyeho bwo kuyakumira no kuyashakira ibisubizo.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku nshuro yayo ya 67, Perezida Kagame yibanze ku kugaragaza icyakorwa ngo haboneke umuti urambye ku makimbirane akomeje kugaragara hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Igihombo tugira umunsi ku munsi – yaba mu mpfu z’abantu cyangwa iyangirika ry’ibintu – ntibikwiye kwihanganirwa.”

Yakomeje asaba buri wese kwibaza impamvu ki nyuma y’imyaka ishize hakorwa ibishoboka byose ngo amakimbirane akumirwe ku Isi hose hashyirwa imbaraga mu bufatanye hagati y’ibihugu kugira ngo habeho amahoro arambye, impamvu ki umusaruro uturagera ku kigero wari ukwiye kuba ugezeho.

Ku birebana n’inkomoko y’amakimbirane, Perezida Kagame yagaragaje ko menshi muri yo aterwa no kuba abantu bumva barimwe uburenganzira busesuye bwo kugira uruhare mu bibera mu bihugu byabo, by’umwihariko iyo babuzwa kugira uruhare mu bibazo bifite aho bihuriye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Turebye ibibera mu bice bimwe na bimwe by’Isi birangwamo amakimbirane kurenza ibindi, inkomoko y’amakimbirane akenshi ituruka ku kudaha agaciro gakwiye abaturage no gucika intege kwabo.”

Ku birebana n’icyakorwa mu gushakira umuti amakimbirane, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko isuzuma ryimbitse ry’imiterere ifitanye isano na politiki n’umuco ku makimbirane runaka ari ingenzi mu gushaka umuti urambye.

Yagize ati “Kenshi habaho kwitura mu bibazo runaka hari umuti wateguwe hagendewe ku nyigo zakozwe amahushuka ku makimbirane, ibi bikongera ubukana bw’ibibazo aho gutuma hari ibikemuka, kabone n’iyo haba hari ubushake.”

Aha kandi Perezida Kagame yagaragaje ko nta muti umwe wakwifashishwa mu gukemura ibibazo byose ubaho; ati “ibi bibazo bikwiye gukemurwa hakurikijwe imiterere ya buri kimwe kugira ngo haboneke umusaruro ufatika.”

Ubwo Perezida Kagame yarimo ageza ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Mu ijambo rye kandi, yagaragaje ko amahuriro hagati y’amakimbirane n’iterambere akunze kwirengagizwa.

Yagize ati “Niba dushaka uko twakemura, tukanakumira amakimbirane mu mahoro, iterambere rikwiye kwitabwaho kurusha ibindi.”

Yagaragaje ko amakimbirane mu gihugu atwara nibura umusaruro rusange wacyo (GDP) w’imyaka 30, hiyongereyeho ko urugomo rushobora no kurenga imipaka, iterambere ryagezweho bigoranye rikabangamirwa.

Yavuze ko mu gukumira amakimbirane ubufatanye ari ngombwa, asaba buri wese gukora ibyo asabwa - kuva ku muturage usanzwe, abayobozi muri Guverinoma, kugeza ku nzego zo ku rwego rw’Isi nka Loni – mu gushaka ibisubizo biganisha ku mahoro arambye n’iterambere.

Hashize imyaka 50 u Rwanda rubaye umunyamuryango wa Loni

Muri uyu mwaka u Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize rubaye umunyamuryango wa Loni kuko rwinjiye muri uyu muryango rukimara kubona Ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Mu ijambo rye imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame yagarutse ku byaranze iyo myaka agira ati “Mu myaka mirongo itanu ishize u Rwanda rubonye Ubwigenge ndetse runabaye umunyaryango wa Loni, rwabayeho mu makimbirane y’urudaca. Igihugu cyacu cyangijwe no kwigizwayo kwa bamwe ndetse na Jenoside.”

Yakomeje agira ati “Imikoranire yacu na Loni yakomeje kuba uruvange kuva u Rwanda rwaba umunyamuryango, gusa guhera mu myaka ishize yatangiye kugenda ifata umurongo usobanutse kandi twizeye neza ko bizakomeza.”

Ku rundi ruhande ariko, harebwe uburyo amakimbirane yagiye akemurwa mu Rwanda ndetse no mu karere, Umukuru w’Igihugu asanga bigaragaza ko hari ibikwiye gukosorwa.

Yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye Umuryango w’Abibumbye w’ingirakamaro kurushaho, by’umwihariko mu birebana no gukora ibishoboka byose ngo habeho Isi yuje amahoro n’ukuri. Yashimangiye kandi kuba u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare muri gahunda zitandukanye z’iterambere n’amahoro, ati “Kuva ku ruhare rwacu mu guteza imbere intego z’ikinyagihumbi, kugeza ku ngabo zacu zitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Barack Obama ubwo yavugaga ku kibazo cy'amakimbirane mu bihugu by'Abarabu

Mu bandi bakuru b’ibihugu bafashe ijambo mu Nteko Rusange ya Loni iterana rimwe mu mwaka, harimo Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wibanze makimbirane akomeje kugaragara mu bihugu by’Abarabu, aho Abanyamerika bakomeje kujya bibasirwa nyuma y’ishyirwa ahagaragara rya filimi Abayisilamu bavuga ko isebya Intumwa Mohammed.

Yakomeje agira ati “Nta magambo yakumvikanisha impamvu ki hicwa inzirakarengane. Nta video n’imwe ikwiye kugirwa urwitwazo rwo kugaba igitero kuri Ambasade. Nta mpamvu n’imwe mbona habaho gutwika resitora muri Libani, cyangwa se ngo ishuri ry’i Tunis, cyangwa abantu bakicwa muri Pakistan.”

Aha akaba yagarukaga ku bwicanyi bwatwaye ubuzima bwa Ambasaderi w’Amerika muri Libiya, Chris Stevens, n’ubundi bugizi bwa nabi bwakurikiye iyerekanwa ry’iyo filimi y’iminota 14.

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ni rwo rwego rwisumbuye rutanga urubuga rwo gutanga ibitekerezo kuri buri gihugu mu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye. Iyi Nteko iterana buri mwaka guhera mu kwezi kwa Nzeri.

Foto: Adam Scotti,
Inkuru: Murindabigwi Meilleur, New York/USA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages