00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagenewe igihembo cy’uwaharaniye amahoro muri Afurika mu 2012

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 20 October 2012 saa 03:39
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo cy’uwaharaniye amahoro muri Afurika mu mwaka wa 2012, igihembo mu rurimi rw’Icyongereza bita "African Peace Personality of The Year Award."
Iki gihembo Perezida Kagame yakigenewe nyuma yo kugira ubwiganze mu matora yakozwe hifashishijwe internet, aho mu batoranyirizwaga gutsindira iki gihembo harimo na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, Perezida wa Sierra Leone Ernest Bai Koroma, n’uwahoze ayobora Nigeria, Olusegun Obasanjo.
Nk’uko (…)

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono na High Commissioner w’u Rwanda muri Nigeria Habineza Joseph, muri aya matora yamaze iminsi igera kuri 41 biciye ku rubuga rwa MUA (Miss University Africa), Perezida Kagame yegukanye amajwi angana na 817,201 bityo ahiga batatu bandi bari baratoranyijwe.

Mu bihugu byatoye Perezida Kagame kurusha ibindi harimo u Rwanda, Ghana, Liberia, Sierra Leone, Nigeria na Uganda, aho wasanga ibitekerezo (comments) benshi bashyiraga kuri urwo rubuga byaragaragazaga ko guhitamo Perezida Paul Kagame kwa benshi babitewe n’uko “yacyemuye ikibazo cy’amoko mu Rwanda, bityo akaba akwiye kubishimirwa ku rwego rw’isi”.

Taylor Nazzal, Umuyobozi wa MUA, umuryango ufite icyicaro muri Nigeria, avuga ko ubwo aheruka muri Liberia yahuye na Perezida w’icyo gihugu Ellen Johnson Sirleaf, amugezaho uko amatora yagenze, undi agira ati “Ibyo Perezida Kagame yakoreye igihugu cye ni ibyo gushima, u Rwanda ni icyitegererezo kuri Liberia kuko dufite byinshi byo kurwigiraho, cyane ko natwe tumaze igihe gito tuvuye mu bushyamirane.”

Nazzal yatangaje ko mu gihe gito abakuriye MUA bateganya kunyarukira mu Rwanda mu rwego rwo gushyikiriza Perezida Paul Kagame igihembo yegukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages