Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi batatu bashya baje guhagararira imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Abayobozi bakiriwe na Perezida Kagame ku wa kane tariki ya 25 Ukwakira ni Lamin M. Manneh uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterembere mu Rwanda; Naola Skinner uhagarariye ishami rya Loni ryita ku burezi n’abana mu Rwanda (UNICEF) na Negatu Makonner uhagarariye Banki Nyafurika itsura Amajyambare (BAD) mu Rwanda.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida w’u Rwanda, Lamin M.Manneh yatangarije abanyamakuru ko yishimiye kuzafatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye; anatangaza ko ashima ubuyobozi bw’u Rwanda imbaraga bwashyize mu iterambere, mu ikoranabuhanga no mu kurwanya ubukene.
Lamin yatangaje ko yishimiye gukorana n’u Rwanda, kandi ko azahera ku bikorwa bari basanzwe bakorana na Loni, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Igihugu cy’u Rwanda aje gukoreramo.
Lamin M. Manneh yavukiye mu gihugu cya Gambia, yize ishami ry’ubukungu muri za Kaminuza zitandukanye zikomeye ku Isi, nk’iya Havard, Cambridge, Massachusetts 02138. Yanize ishami ry’ubukungu muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.
Yakoreye Umuryango w’Abibumbye imyaka ine mu gihugu cya Congo Brazzaville, akorana na Banki Nyafurika itsura Amajyambere na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hamwe na Banki Nkuru yo muri Gambia.
Perezida Kagame yanakiriye Per Heggenes, Umuyobozi mukuru wa Fondation ya ”Stichting IKEA Foundation”, umuryango ukorana na UNICEF.
Per Heggenes yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bagiranye n’Umukuru w’igihugu byibanze kuzafasha Abanyarwanda mu kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.
Yavuze ko bazafatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kurengera umwana no gufasha abana kuzagira ejo hazaza heza, bafatanya mu bikorwa by’uburezi, no gufasha abaturage mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Negatu Makonnen uhagarariye Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), na we wakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatangarije abanyamakuru ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu by’amabanki yo mu Rwanda.
Yavuze ko ibikorwa azibandaho mu bufatanye n’u Rwanda harimo guteza imbere ibikorwa remezo, ibikorwa by’ ingufu hamwe n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu gihugu no hanze yacyo.
Negatu Makonnen yakoreye BAD ashinzwe iby’umutungo. Yize amashuri ya Kaminuza mu icungamutungo mu gihugu cya Suwedi, ahakura impanyabumenyi y’ikirenga (PhD). Yanakoranye na Guverinoma yo mu gihugu cya Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO