Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera aba Ambasaderi batatu, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uwa Vatikani, uw’u Buholandi n’uw’u Budage.
Arikiyepisikopi Luciano Rosso ni we wabanje gushyikiriza Perezida Paul Kagame inyandiko zimuhesha uburenganzira bwo kuba intumwa ya Papa mu Rwanda.
Madamu Leoni Margaretha yakurikiyeho na we ashyikiriza Umukuru w’Igihugu inyandiko zimwemerera guhagararira u Buholandi mu Rwanda.
Yavuze ko kuba u Buholandi bwarahagaritse by’agateganyo igice cy’inkunga bwageneraga u Rwanda kubera ibirego by’uko rwaba rutera inkunga umutwe wa M23, kuri we yumva nta gatotsi byatera ku mubano w’ibihugu byombi.
Peter Fahrenholtz we yaje guhagararira u Budage mu Rwanda. Na we nka mugenzi we w’u Buholandi asanga raporo y’Umuryango w’Abibumbye niba yarasohotse, hagomba kubaho kuyirebana ubushishozi kugira ngo haboneke uko ikibazo cyakemuka.
Uretse ibi birebana n’umutekano, aba Ambasaderi bose uko ari batatu bahamya ko mu bibazanye mu Rwanda harimo cyane cyane gukomeza ingufu mu bikorwa by’iterambere ibihugu byabo bifatanyamo n’u Rwanda.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO