Kuri uyu wa Mbere Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo “Future Policy Award” u Rwanda rwagenewe umwaka n’Umuryango World Future Council, ibi byabereye mu nama ya mbere y’abagize inteko ishinga amategeko barenga 20 bo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba no hagati, inama yabereye I Kigali.
Iki gihembo Perezida Kagame yashyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa World Future Council Alexandra Wandel, u Rwanda rwacyegukanye umwaka ushize biturutse kuri politiki y’intangarugero ituma abaturage bagira ubuzima bwiza kuri ubu no mu gihe kizaza, ndetse iyo politiki ikagaragaza umusaruro ufatika.
Kuva mu myaka yashize u Rwanda rwakoze uko rushoboye mu rwego rwo kugera ku ntego rwihaye yo kugera kuri 30% by’ubutaka bufubitswe n’amshyamba. Uhereye mu mwaka w’1990, amashyamba mu Rwanda yiyongereyeho 37% ndetse haterwa ibiti byinshi bigizwemo uruhare n’abaturage.
Hari kandi politiki zindi zirimo iyo guca ikoreshwa ry’amasashi akozwe muri polyethylene mu Rwanda yashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 2005 ikomeje kuba intangarugero ku bihugu byinshi, aho n’ibihugu byose byitabiriye iyi nama birimo Ghana,Cameroun, South Africa, Kenya, Malawi, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Burundi, byiyemeje gukurikiza urwo rugero rwiza.



















TANGA IGITEKEREZO