Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro itsindsa rw’Abadage basaga 30 bo mu ntara ya Rhenanie Palatinat, bayobowe na Ministiri Roger Lewentz ushinzwe imitegekere, siporo n’ibikorwaremezo muri iyo ntara, baganira ku mubano uri hagati y’u Rwanda n’iyo ntara.
Nyuma y’ibiganiro iri tsinda ry’Abadage ryagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, James Musoni, yatangarije Abanyamakuru ko Umukuru w’Igihugu yishimiye umubano uri hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatinat.
Ati "baganiriye n’Umukuru w’Igihugu iby’umubano ushingiye ku bwuzuzanye, ubufatanye no kureba ejo hazaza, kubahana no guhana agaciro ku mpande zombi".
Minisitiri Musoni yanatangaje ko banaganiriye kuri gahunda z’umwihariko mu birebana no gukomeza ubufatanye hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’iyo ntara, gahunda yo kwigisha imyuga, ishoramari ku mpande zombi, ubuhahirane no gushyira ingufu muri gahunda z’uburezi n’ubuvuzi.
Minisitiri Musoni avuga ko iri tsinda ryaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo byo mu karere. Yatangaje ko bari bakeneye kumenya cyane ibibazo by’abaturanyi bo muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakaba babonye ibisubizo bibanogeye.
Minisitiri Roger Lewentz, wari uyobeye iri tsinda, nawe yashimangiye ko uru ruzinduko bagiriraga mu Rwanda rwari urwo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatinat.
Yagize ati "twaganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku bufatanye, ku bibazo bya sosiyeti, ku mikoranire n’uburyo bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga hibandwa ku bufatanye mu rubyiruko".
Yasobanuye ko mu cyumweru bamaze mu Rwanda, bari baje mu Rwanda kwizihiza imyaka 30 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatinat, bazanye n’urubyiruko, rwo ejo hazaza, mu rwego rwo kuzakomeza umubano hagati y’u Rwanda n’iyo ntara.
Yatangaje ko urubyiruko rugomba guhana ibitekerezo, rukungurana ubumenyi mu rwego rwo gukomeza umubano.
Iri tsinda ryashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho. Ritangaza ko ryishimiye umubano bafitanye, kandi ko bazakomeza kuwushyigikira no mu gihe kizaza.



















TANGA IGITEKEREZO