00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Obasanjo baganira ku bibazo by’ubukungu n’ibyo mu Karere

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 31 October 2012 saa 08:41
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo baganira ku nama iri kubera mu Rwanda y’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere(UNDP) ku byerekeye ubukungu n’ iterambere muri Afurika, banaganira uko ubukungu bwifashe n’ibindi bibazo byo mu Karere.
Obasanjo yabwiye abanyamakuru ko yaje gusuhuza Umukuru w’Igihugu, ariko ko yari yanaje mu nama y’ ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika iri kubera mu Rwanda. Yagize ati “twaganiriye kuri (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo baganira ku nama iri kubera mu Rwanda y’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere(UNDP) ku byerekeye ubukungu n’ iterambere muri Afurika, banaganira uko ubukungu bwifashe n’ibindi bibazo byo mu Karere.

Obasanjo yabwiye abanyamakuru ko yaje gusuhuza Umukuru w’Igihugu, ariko ko yari yanaje mu nama y’ ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika iri kubera mu Rwanda. Yagize ati “twaganiriye kuri iyi nama,tuganira ku iterambere rirambye.”

Uwahoze ari Perezida wa Nigeriya Olusegun Obasanjo aganira n'itangazamakuru ry'u Rwanda

Mu biganiro byabo banaganiriye ku kibazo cya Congo, Perezida Obasanjo akaba atangaza ko we na Perezida Mukapa ubwo Perezeda Obasanjo yari umuhuza ku bibazo byo mu karere bari batanze raporo basaba ko hari ibyakorwa muri Congo mu kugarura umutekano.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria Joseph Habineza, yabwiye Abanyamakuru ko Perezida Obasanjo yaje gusuhuza no kuganira n’Umukuru w’Igihugu, ati “ntabwo uwahoze ari Umukuru w’Igihugu yaza ngo agende adasuhuje Umukuru w’Igihugu ngo baganire. Nk’umuntu wagize uruhare mu gushakira amahoro aka Karere baganiriye uko ibi bihugu byifashe, uko u Rwanda rwifashe, uko mu karere byifashe no muri Afurika y’Uburengerazuba uko byifashe”.

Joseph Habineza yongeyeho ati “Nk’uko yabitubwiye yabibwiye na Perezida wa Repuburika nyuma yo kuba umuhuza ku bibazo byo mu Karere we na Perezida Mukapa [wahoze ayobora Tanzania], barangije akazi kabo bakoze raporo bavuga ibyakorwa mu kugarura amahoro mu karere”.

Ambasaderi Habineza yakomeje avuga ko Perezida Obasanjo yavuze ko iyo bakurikiza ibyo basabye muri iyo raporo ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitari kugera aho bigeze ubu, ati “si ngombwa ko bajya gushakisha ibisubizo ahantu bitari, ibyo basabye ko byakorwa muri Congo (muri iyo Raporo) nibabikora amahoro yagaruka”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages