00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa UNDP n’uwa AfDB

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 30 October 2012 saa 10:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2012, Perezida Paul Kagame yakiriye Ms Helen Clark, umuyobozi mukuru w’ishami rya Loni rishyinzwe iterambere (UNDP) wari kumwe na bagenzi be, anakira Dr Donald Kaberuka, umuyobozi mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere wari uje mu Nama yiga ku bukungu bwa Afurika iri kubera i Kigali.
Ms. Heken Clark, yari kumwe na Tegegnework Gettu, umuyobozi ushyinzwe ibiro bya Loni bishinzwe iterambere muri Afurika. Yari kumwe kandi na Lamin Manneh, umuhuzabikorwa wa UNDP na (…)

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2012, Perezida Paul Kagame yakiriye Ms Helen Clark, umuyobozi mukuru w’ishami rya Loni rishyinzwe iterambere (UNDP) wari kumwe na bagenzi be, anakira Dr Donald Kaberuka, umuyobozi mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere wari uje mu Nama yiga ku bukungu bwa Afurika iri kubera i Kigali.

Ms. Heken Clark, yari kumwe na Tegegnework Gettu, umuyobozi ushyinzwe ibiro bya Loni bishinzwe iterambere muri Afurika. Yari kumwe kandi na Lamin Manneh, umuhuzabikorwa wa UNDP na Sharon Kinsley, ushinzwe abakozi bakuru muri UNDP.

Heken Clark yatangarije abanyamakuru ko yishimiye ko u Rwanda rutera imbere mu bukungu kandi ubukene bukagabanuka.Yavuze ko muri gahunda z’ ikinyagihumbi u Rwanda ruri ku rwego rushimishije ugereranyije n’ ibindi bihugu, anavuga ko inkunga rugenerwa rubasha kuyikoresha neza mu bikorwa by’ iterambere.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Ms. Heken Clark bagarutse ku kibazo cy’abahagaritse inkunga k uRwanda n’icyo byahungabanyaho mu kugera ku ntego u Rwanda rwari rwihaye mu kinyagihumbi, avuga ko abona ko u Rwanda ruzazigeraho kuruta ibindi bihugu, anashima uburyo u Rwanda rukoresha inkunga neza.

Ministiri Rwangombwa w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko uyu muyobozi yemeye kuzasobanurira abandi ko ibyo bakora atari byo, ko harebwa uburyo ibibazo bikemurwa atari uguhagarikira inkunga u Rwanda bityo ko bazafatanya n’ u Rwanda kureba icyakorwa ngo hakomeze kugera ku iterambere rirambye.

Minisitiri Rwangombwa yavuze ko ibiganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu byari bigamije kureba uruhare UNDP ifasha u Rwanda mu iterambre ry’ Igihugu n’ uruhare ifite mu iterambere rya Afurika muri rusange. Banaganiriye ku nama y’ubukungu bw’ ibihugu bya Afurika iri kubera mu Rwanda.

Dr Kaberuka yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byarimo kumushimira ko u Rwanda rwakiriye inama y’ Ubukungu y’ Ibihugu bya Afurika iri kubera Kigali. Yakomeje agira ati "Twanaganiriye ku mikoranire y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura amajyambere kuri ubu ihagaze neza, tunaganira ku mikoranire mu myaka iri imbere.”

Minisitiri w’ Imari John Rwangombwa, yabwiye abanyamakuru ko kuba ubukungu bw’isi bwarahungabanye bitakagombye gutera ubwoba u Rwanda, avuga ko iterambere ry’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda kugira ngo rigerweho hagomba gushyirwa imbaraga mu kongera ubukungu bwabo bityo n’ubw’ isi bukiyongera, ibihugu bya Afurika bigatera imbere mu buryo burambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages