Nyuma y’igihe kirekire abamukurikira kuri Twitter basaga ibihumbi 80,813, bibaza impamvu atari agikunze kugaragara kuri Twitter kuva mu gihe gishize, Perezida Kagame ku mugoroba wo ku itariki ya 10 Ukwakira 2012 yasobanuriye abamukurikira ku rubuga rwa Twitter impamvu ataraherukaga kubasangiza ibitekerezo.
Perezida Kagame yagize ati ”Bamwe bambazaga impamvu ntaheruka kuri Twitter-ariko nagira ngo mbanze ndeke ibyavugwaga mu karere bibanze bituze ho gato.”
Ako kanya akimara kuvuga ibyo abakunzi be bamwandikiye ubutumwa bugaragaza ko bishimiye igaruka rye ku rubuga rwa Twitter, bati Rwanda yarahindutse kandi tuzakomeza kugira uruhare mu kuyihindura.
Mu butumwa bugera nko kuri 15, Perezida Kagame yagarutse cyane ku banyamahanga basebya u Rwanda bitwaje iterambere ry’Akarere hanyuma bakamutesha agaciro kandi bagatesha n’u Rwanda.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko abanyarwanda bashaka kwikemurira ibibazo byabo, bashaka ibisubizo kandi bakazabigeraho badateshejwe agaciro.
Perezida Kagame mu kiganiro yakomeje kugirana n’abamukurikira kuri Twitter yababwiye ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abarushakira ibyiza.
























TANGA IGITEKEREZO