Nyuma yo gusanga hari benshi mu bayobozi bashyira imbere inama ndetse n’amahugurwa ariko ugasanga umusaruro wabo ari iyanga, Perezida Paul Kagame yabibukije ko bagomba kurangwa n’ibikorwa byinshi, amagambo akaba make.
Mu ijambo ryamaze isaha irenga yagejeje ku bayobozi basaga 250 bateraniye mu ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera mu mwiherero w’iminsi itanu ubaye ku nshuro ya 9, Perezida Kagame yagarutse ku kuba hari bamwe mu bayobozi usanga bamara igihe kitari gito mu biganiro-mpaka “debates” ndetse n’amahugurwa y’urudaca, ariko ugasanga umusaruro wabo ari muke ku buryo nta mpinduka zifatika ugira ku baturage.
Yagize ati: “Ni amahugurwa angana iki dukeneye kwitabira kugira ngo tumenye ko mu Rwanda hari ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi? (…) ni amahugurwa angana iki abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego byerekeranye bakeneye kwitabira kugira ngo bamenye icyakorwa ngo harwanwe ikibazo cy’imirire mibi? None se aba bayobewe ingaruka z’imirire mibi?”.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Hari abayobozi usanga bitabira amahugurwa amwe, ahantu hamwe cyangwa hatandukanye ku nshuro nyinshi, ugasanga barataye akazi n’abaturage (…) ikibazo kikaza kuba uburyo ubu bumenyi babukoresha mu kuzana impinduka nziza ku gihugu”.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ingamba zijya zifatwa ariko kuzishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi. Aha yatanze urugero rw’umuriro w’amashanyarazi ukomeje kuba ikibazo mu gihugu kandi hari ingamba zakomeje kujya zifatwa ngo gikemuke. Aha yavuze ko mu gihe abikorera ku giti cyabo batinda gushora imari muri ibi bikorwa, leta ubwayo yashora imari yayo ikibazo kigakemuka, nyuma hakazabaho kwegurira ibyo bikorwa abikorera ku giti cyabo.
Ku munsi wa mbere w’Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushyira imbaraga mu iterambere rishingiye ku muturage”, hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo ikirebana n’ubutabera cyatanzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege, hari kandi icyatanzwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa ndetse n’icyatanzwe n’abayobozi b’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko.
Raporo y’ibyagezweho nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama y’umwiherero y’umwaka ushize yasomwe na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, yagaragaje ko 74,3% y’ibyari biteganyijwe byagezweho mu nzego zose.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Rwangombwa John we yavuze ko umwiherero utanga umusaruro kuko mu myaka itanu ishize gahunda z’imbaturabukungu ubukene bwagabanyutseho 12%, kubera imyanzuro yagiye ifatirwa mu myiherero yatambutse.
Yagize ati: “Mu myaka 5 ya mbere EDPRS ntabwo yagenze neza, ariko kuva dutangiye umwiherero byatanze umusaruro, kuko mu myaka itanu ishize 12% by’Abanyarwanda bavuye mu bukene.”
Inama y’umwiherero iba rimwe mu mwaka igahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu gihugu, kuva kuri Perezida wa Repubulika, abagize guverinoma, abakuru b’ibigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho kugeza ku bayobozi b’uturere.
Nk’uko byasobanuwe na Perezida Kagame, iyi nama ni umwanya wo gutekereza, gusuzuma imikorere, ibikwiye kugerwaho mu majyambere y’igihugu hahurizwa hamwe imbaraga.
Ku bijyanye n’imitegurirwe y’iyi nama uyu mwaka hari byinshi byahindutse birimo kuba kuri iyi nshuro yarateraniye i Gako mu kigo cya gisirikare, aho abayobozi bose bayiteraniyemo usanga bazindukira mu myitozo yo gushyushya no kugorora umubiri bakunze kwita “mucaka mucaka”, ndetse n’ubuzima aba bayobozi babayeho nta mahuriro bufitanye n’uko byagendaga mu myiherero yo mu myaka ishize yakunze kujya ibera muri hoteli Kivu Sun y’inyenyeri enye iherereye mu Karere ka Rubavu.
Kanda hano wumve ijambo ryose Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umwiherero wa 9
Amwe mu mafoto y’abayobozi bakuru mu mwiherero
Foto: Urugwiro Village



















TANGA IGITEKEREZO