Ubwo hizihizwaga intwari z’igihugu ku nshuro ya 19 kuri uyu wa mbere Gashyantare 2013, Perezida Paul Kagame yashyize indabo ku mva zishyinguyemo intwari.
Ahagana saa tanu n’igice za mu gitondo ni bwo Perezida Kagame yari ageze ku irimbi rishyinguyemo intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yo kurimba indirimbo yubahiriza igihugu yashyize indabo ku mva, hakurikiraho indirimbo zo guha icyubahiro intwari z’u Rwanda zashyinguwe mu irimbi ry’intwari.
Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y’umunsi w’intwari igira iti “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’amajyambere.”
Nyuma y’uyu muhango Minisititi Mitari Protais w’umuco na siporo yabwiye abanyamakuru ko gutera imbere bisaba ko uba ufite igikorwa cy’indashyikirwa ari na byo intwari zishyinguye i Remera zakoze, absaba Abanyarwanda gukora bazirikana ubutwari. Ati “Abanyarwanda bose baharanire kugira ubutwari mu byo bakora.”
Irimbi ry’intwari rishyinguyemo intwari ziri mu byiciro bitatu, Imena , Imanzi n’Ingenzi.
Mu Mena hashyinguye Bizimana Sylvestre, Mujawamariya Chantal, Mukambaraga Beatrice,Niyitegeka Felicite,Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Umwami Mutara wa III Rudahigwa.
Mu Manzi hashyinguye Maj Gen Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi.
Intwari z’u Rwanda kandi zazikirikanwe mu gihugu hose, mu birori byabereye ku rwego rwa buri mudugudu. Ni umunsi wabaye ukurikira ibiganiro byagiye bikorwa ahantu hatandukanye, Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko basobanurirwa ubutwari n’ibyo intwari z’u Rwanda zakoze.



















TANGA IGITEKEREZO