00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 10 October 2012 saa 11:24
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2012 amazina ane y’abagiye kwinjira mu Nteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena.
Mu itangazo dukesha Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo yaryo ya 82, yatangaje ko ashyizeho Abasenateri bane, ari bo Prof. (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2012 amazina ane y’abagiye kwinjira mu Nteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena.}

Mu itangazo dukesha Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo yaryo ya 82, yatangaje ko ashyizeho Abasenateri bane, ari bo Prof. Karangwa Chrysologue (wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora), Madamu Uwimana Consolée, Bwana Kalimba Zephyrin na Madamu Nyagahura Margaret.

Mu basenateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika muri Sena y’u Rwanda, bane bari barangije manda yabo, harimo Dr Karemera Joseph, Kamanzi Seth Esri, Umulisa Henriette na Gacinya Teddy.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages