Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri 6 bashya, abasaba gukorana ingufu imirimo bashinzwe, ko ahari ubushake byose bishoboka.
Abasenateri barahiriye kwinjira muri Sena ni Prof. Karangwa Chrysologue (wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora), Madamu Uwimana Consolée, Bwana Kalimba Zephyrin, Madamu Nyagahura Margaret, Mukakarisa Jean D’Arc na Uyisenga Charles.
Abasenateri bashya binjiye mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena basimbuye abarangije manda yabo y’imyaka 8, ari bo Dr Karemera Joseph, Kamanzi Seth Esri, Umulisa Henritte Gacinya, Teddy Mukabaranga Agnes na Sebishwi Juvenal.
Ku gicamunsi ni bwo buri musenateri mushya yarahiriye afashe ku ibendera ry’igihugu, yemeza ko azakora ibifitiye Abanyarwanda akamaro, atabikora akabihanirwa n’amategeko.
Nyuma yo kurahira kw’abo basenateri, Perezida Paul Kagame, yafashe ijambo rigufi abasaba gukorana neza imirimo bashinzwe.
Yagize ati ”Twongeye guhurira hano mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ngo twakire indahiro y’aba basenateri batandatu. Twishimiye kubakira mu mirimo musanze yo guhagararira Abanyarwanda kugira ngo mukomereze aho abo musimbuye bari bagejeje. Ndizera ko ibyangombwa byose bihari ngo mukomeze mukore ibifitiye Abanyarwanda akamaro n’ubwo imirimo irimo inshingano zikomeye, ariko iyo hari ubushake byose birashoboka ndabashimiye.”
Abasenateri 6 bashya barahiye, bujuje umubare w’Abasenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda.
Amafoto



















TANGA IGITEKEREZO