00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi n’abanyamakuru ntibakwiye kuba abakeba

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 14 November 2012 saa 07:47
Yasuwe :

Nyuma y’uko byagaragaye ko abanyamakuru bagira inzitizi zo kugera ku makuru bakeneye abapolisi babigizemo uruhare ndetse abapolisi na bo ntibagirire icyizere abanyamakuru buri ruhande rugafata urundi nka mukeba warwo, kuri ubu harifuzwa ko izi nzego zombi zagirana imikoranire mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Ugushyingo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yavuze ko itangazamakuru rifite ingufu nyinshi mu muryango (…)

Nyuma y’uko byagaragaye ko abanyamakuru bagira inzitizi zo kugera ku makuru bakeneye abapolisi babigizemo uruhare ndetse abapolisi na bo ntibagirire icyizere abanyamakuru buri ruhande rugafata urundi nka mukeba warwo, kuri ubu harifuzwa ko izi nzego zombi zagirana imikoranire mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Ugushyingo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yavuze ko itangazamakuru rifite ingufu nyinshi mu muryango w’abantu kuko rikurikirwa na benshi, asaba abanyamakuru gutangaza inkuru nyazo kandi zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege yatangaje ko bimwe mu byatumaga abanyamakuru bakimbirana n’abapolisi ari uko bamwe mu banyamakuru batagira amakarita y’akazi bigatuma babuzwa kwinjira ahantu hamwe na hamwe bakeneye amakuru.

Iki kibazo ariko ngo kigiye gukemuka bitarenze iya mbere Ukuboza 2012, ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, aho buri munyamakuru asabwa kuzaba afite ikarita y’akazi itangwa n’iyi Nama.

Mu bibazo byagaragajwe abapolisi na bo basabwe kujya bambara umwenda w’akazi n’ibimenyetso byose bibaranga igihe bari mu kazi, kuko byagaragaye ko rimwe na rimwe usanga bateshuka kuri iyo nshingano.

Kuba abatwara moto mu mujyi wa Kigali bafungirwaga moto ukwezi igihe bafatiwe mu makosa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi avuga ko zitagifungwa n’ubwo ngo akajagari bateza katazihanganirwa.

Muri iki kiganiro abanyamakuru basabwe gutanga umusanzu mu kurwanya ibyaha bya ruswa, ihohotera, urugomo, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’ubujura bwaba ubusanzwe cyangwa ubukoresha ikoranabuhanga.

Mu rugamba rwo kurwanya ibyaha hashyizweho urwego nyunguranabitekerezo, aho inzego za polisi, Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru n’Ihuriro ry’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bazajya bahererekanya amakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages