Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege, avuga ko Polisi yifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bagenerwabikorwa kuko imikorere y’igipolisi cy’u Rwanda yahindutse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ikigamijwe ari uko isura mbi yahabwaga abapolisi b’Abanyarwanda yavaho, ati “Kuba umupolisi wa mbere mu Rwanda atari Umunyarwanda ntibyari bigoranye ko umusore wambaye botine yitwaje indembo akubita umukecuru amubwira ngo igirayo! Ntibyari binoroshye kuko akenshi byaturukaga ku miterere n’imiyoborere. Ibyo rero byakoze ku bantu tugenda duhererekanya iyo sura mbi! Ubu turi kuvunika kugira ngo turebe uko twakwitandukanya burundu n’iyo sura.”
Supt Badege avuga ko nta bwiru bukiri muri polisi, akaba yarabisobanuye agira ati “Turagira ngo hamwe n’abafatanyabikorwa bacu tugerane ku byubaka. Duhirimbanira kuba Polisi y’abaturage.”
Polisi y’u Rwanda ikoresha cyane itumanaho, aho umuntu atabaza hagahita hoherezwa imodoka imutabarira aho ari. Polisi ngo irifuza kuba inkingi y’imiyoborere myiza, ikaba kandi yarahinduye imikorere ugereranyije no mu myaka yashize.



















TANGA IGITEKEREZO