Abapolisi 12 b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repuburika ya Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bahawe umudari w’Amuryango w’Abibumbye (ONU), bahabwa n’icyemezo cy’ishimwe kubera kuba intangarugero mu gikorwa cyo kubaka ubushobozi mu mirimo ya Polisi yo muri Sudani y’Amajyepfo.
Chief Superintendent Francis Nkwaya, umuyobozi w’itsinda rishinzwe kubungabunga amahoro, yashimiye bagenzi be kuba intangarugero mu murimo bahawe anabashishikariza kurushaho gukora neza.
“Muri intumwa z’u Rwanda kandi mugomba kugerageza gushyira ibendera ry’igihugu cyacu hejuru mu gihe mwoherejwe mu tundi turere”
Intumwa ya ONU Police Commander Dr.Fred Yiga mu ijambo rye yashimiye polisi y’u Rwanda ku kuba bazi neza umurimo wabo, ubushake no kwitanga mu gusohoza ubutumwa bahawe na UNMISS. Yagize ati: “Iyi midari y’ishimwe mwarayikoreye, ubwo rero mugomba kuyambara kuko muyikwiriye.”
Dr. Yiga akomeza avuga ko Polisi ya Sudan y’Amajyepfo ari ikigo kivutse vuba kandi ubufasha bwabo ari ubw’agaciro ku iterambere ry’igipolisi cya Sudan y’Amajyepfo, buri gihe mujye mwibuka ko iyo mwujuje inshingano zanyu muhesha igihugu cyanyu isura nziza."
Brigadier General Andrew Kagame, umuyobozi w’ishami rya gisirikare muri UNMISS mu gisirikare cy’u Rwanda yitabiriye uyu muhango wizihirijwe I Juba ku cyicaro cy’itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda bari muri Sudan y’Amajyepfo, wari witabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru wa polisi muri UNMISS, abapolisi n’abasirikare, ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO